Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, bagize uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abaturage no kubafasha kurandura ikibazo cy’indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda. Ibi byagezweho nyuma yo kubereka ingaruka z’ikoreshwa ry’ifumbire yo mu musarane, bikaba byaratumye abaturage basimbuza iyi fumbire iyavuye mu matungo, bigatuma inzoka zo mu nda zigabanuka cyane.
Muzayirwa Elina, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu mudugudu wa Mirindi, yasobanuye uburyo bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu kugera kuri izi ntambwe, aho yavuze ko abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa na Leta, bakajya gukora ubukangurambaga mu baturage.
Ati: “Uruhare abajyanama b’ubuzima tugira, Leta yaraduhuguye, itubwira ukuntu tuzajya twegera abaturage tukabigisha gukora isuku, natwe turaza tubwira abaturage dufatanije n’ubuyobozi barabica, batubwiye ko uriya mwanda ubamo amagi y’inzoka amara imyaka itanu mu butaka, uhinzemo rero akarwara inzoka, ubu barabiretse.”
Mukasine Groliose, umuturage wo mu kagari ka Mirindi, Umudugudu wa Tamira, yagarutse ku buryo imyumvire yari ishingiye ku gukoresha ifumbire ituruka mu musarane yaje guhinduka nyuma yo gusobanurirwa ingaruka mbi zayo.
Ati: “Abajyanama b’ubuzima basuraga buri rugo bakadusobanurira impamvu yo kureka gukoresha ubusarani ahubwo ko ugumba gukoresha ifumbire y’amatungo, bakimara kudusobanurira ububi bwayo byabaye ngombwa kuyireka ariko natwe twarabyiboneraga, inzoka twarazirwaje kuko yaba umuntu mukuru cyangwa umwana yahoraga aribwa mu nda akavuga ko arwaye inzoka, kandi noneho wasangaga abantu benshi bafite ikibazo cyo kujya kwa muganga kubera uburwayi bw’inzoka zo mu nda.”
Renzaho Simon, umuhinzi wo mu gace ka Mirindi, yagaragaje uburyo yigeze kwizera ko gukoresha ifumbire ituruka mu musarane byari bifite akamaro kanini mu buhinzi, ariko nyuma akaza gusobanurirwa ingaruka zayo.
Yagize ati: “…Abajyanama b’ubuzima baza kutubwira ko iriya atari ifumbire ari umwanda wo mu musarane, ko haba harimo inzoka, tumaze kubyumva rero twafashe umwanzuro wo kubireka, ubu abana ntabwo bakirwara inzoka zo munda natwe bakuru ntabwo tukizirwara.”
Dr. Jules Mugabo Semahoro, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yashimye uburyo ibikorwa byo kurwanya indwara zandura, cyane cyane inzoka zo mu nda, byashyizwe mu bikorwa muri uyu murenge, agaragaza ko ari icyitegererezo cyiza ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati: “Uyu murenge rero bakoze ikintu cyiza cyo kwitabira kugira amazi asukuye banywa kugira ngo be kwandura, bagira amazi meza yo gutegura ibinyobwa n’ibiribwa, bagira n’ubwiherero bwujuje ibyangombwa, kandi biduha icyizere ko imbaraga zashyizwe hano nituzishyira no mu gihugu hose bizagenda neza izo ndwara zikaranduka.”
Hitiyaremye Nathan, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Ishami ryo kurwanya Malaria n’izindi ndwara zandura by’umwihariko mu gashami gashinzwe kwita ku ndwara zititaweho uko bikwiriye, agaragaza uko umwanda wo mu musarani ugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, harimo no kwandura inzoka zo mu nda.
Yavuze ko ibikorwa bitandukanye byakozwe mu kurwanya ikoreshwa ry’iyi fumbire y’umwanda wo mu musarani, gushishikariza abaturage kubaka ubwiherero no gukoresha amazi meza, byageze ku musaruro mwiza, bigatuma umubare w’abarwara inzoka zo mu nda ugabanuka mu buryo bugaragara.
Yagize ati: “Twagize ibikorwa bitandukanye harimo kubakangurira kubaka ubwiherero, no kubakangurira gukoresha amazi meza, ariko cyene cyane no ku bakangurira kuzibukira imikoreshereze y’iriya fumbire, twabonye ko inzoka zo mu nda zagabanutse ku buryo bugaragara, kuko mbere yo gukora ubushakashatsi twarapimye tureba uko inzoka zihagaze mu baturage bo muri uyu murenge, twasanze rero imibare yaragabanutse ku buryo bugaragara.”
Valentine Mukaremera, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mudende, yagaragaje uburyo ikibazo cy’indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda cyari kimaze kugera ku rwego rwo hejuru mu murenge wa Mudende, kubera imikoreshereze y’ifumbire yo mu musarane.
Ati: “Mbere hari ikibazo gikomeye cyene cy’iyo ndwara y’inzoka zo mu nda, hari ikibazo gikomeye cyaterwaga n’uko abaturage bakoreshaga ifumbire yo mu musarane, aho umushinga utangiye gukorera hano rwose ku kigero cya 99% izo nzoka zo mu nda zaragabanutse ku buryo no muri raporo dutanga usanga hari impinduka byagize.”
Kuri ubu mu murenge wa Mudende bageze ku kigero cya 91% mu guhashya indwara z’inzoka zo mu nda.
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2023-2024, Akarere ka Rubavu kari gafite abarwaye inzoka zo mu nda bagera kuri 27% by’abafatiwe ibizamini by’umusarani.
Ubushakashatsi bwa RBC mu 2024 bwagaragaje ko 38,7% by’abaturage barwaye inzoka zo mu nda, aho 46,7% by’abakuru, 38,8% by’abana bafite hagati y’imyaka 5 na 15, na 30,2% by’abana bari hagati y’imyaka 1 na 4 barwanye inzoka zo mu nda.
Carine Kayitesi