Abaturage bo mu Karere ka Rubavu baratangaza ko ubuvuzi bagiye bahabwa ndetse n’ubukangurambaga bukomeje gukorwa ku ndwara y’imidido byatumye akato n’ivangura bari basanganwe kigenda gicika.
Aba baturage bemeza ko nyuma yo kwakira serivisi z’ubuvuzi ndetse no gufashwa kumva neza indwara y’imidido, babonye amahirwe yo kwisanzura mu muryango nyarwanda, bigatuma biyumva neza no gukira neza.
Mvuge barijyane Kabimba, utuye mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kugana ibigo nderabuzima, avuga ko mbere yaho abaga mu kiziriko cy’akato, ariko ubu abasha kwivuriza no kwitabwaho.
Ati: “Narwaye imidido mfite imyaka 18, umukobwa nagiye nsaba aranyanga kubera ko nari ndwaye ibitimbo, ariko ubu kuva abakangurambaga baje, bagiye batubwira uko dushobora kubona imiti ku Nyundo, maze umwaka ndi kwivuriza hano kandi imiti ikomeje kudufasha.”
Tuyishime Primitive, utuye mu Murenge wa Nyundo, na we yagaragaje uburyo yagiye ahura n’akato ariko ubu akaba yishimira uburyo agenda yakira kubera ubuvuzi bukomeje kugera ku baturage.
Ati: “Baranenaga kubera ko ibirenge byagezaho birabyimba nkambara rugabire, kandi byabaga byarateye akato, ariko ubu ibintu biragenda bihinduka kuko tuza kwivuza tukabona impinduka zigaragara ku birenge, abantu basigaye batumenya nk’abantu bafite ubushobozi bwo gukira.”
Nyirazogeye Seraphina, umwe mu bahabwa serivisi zo kuvurwa indwara y’imidido, yashimangiye ko ubu akato kagabanutse ku buryo agira amahoro mu muryango, ati: “Twari tumenyerewe nka ba nyirabitimbo, ariko ubu abantu bamenye ko dushobora gukira no kwambara inkweto. Nta wukidutoteza nk’uko byari bimeze mbere.”
Nitegeka Theophile, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo, asobanura ko imidido ari indwara ivurwa igakira, gusa bitwara igihe kirekire bitewe n’uko abantu bayirwaye bari baramaze igihe kinini batabasha kubona ubuvuzi. Avuga ko ubukangurambaga bwakozwe bwafashije kugabanya akato no gufasha abaturage kumva neza indwara n’ubuvuzi bwagenewe gukemura ikibazo.
Ati: “Kuba abantu barahohoterwaga ni byo byari bikomeye, ariko uko twakoze ubukangurambaga duhereye ku bajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze, turabona uburyo abaturage basobanukiwe, bakaba batangiye kumva ko umuturage atari uwo guhezwa, ahubwo ari umuntu ugomba gufashwa.”
Hitiyaremye Nathan, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasabye abantu guhindura imyumvire ku barwaye imidido, avuga ko iyo abantu bahuye n’indwara ititabwaho neza nka imidido, bakeneye ubufasha kugira ngo bigire icyizere cy’ubuzima.
Ati: “Iyo twikuramo abaturage bafite imyumvire y’uko indwara y’imidido ari amarozi, ntitwafasha abantu gukira. Icyo abantu bakwiye kumva ni uko ubufasha aribwo buruta byose.”
Mu Karere ka Rubavu, Ikigo nderabuzima cya Nyundo kibarura abarwayi b’imidido basaga 171, muri bo abagera ku 100 bigaragara ko bakira, ndetse bamwe bashobora kwambara inkweto mu buryo busanzwe nta mbogamizi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2017-2018 bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi 6. Kugeza ubu, abarwaye imidido bamaze kwitabwaho ku bufatanye n’umuryango wa Heart and Sole Africa (HASA) bagera ku 1200, bituma gahunda ya Leta yo kwita ku barwayi b’imidido igeze ku ntera nziza.