Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru, baravuga ko basobanukiwe ko ibibembe atari amarozi cyangwa igihano, ahubwo ari indwara ivurwa igakira. Ibi byatumye biyambaza abaganga aho benshi batangiye gukurikiranwa, bagafata imiti kandi bagaragaza impinduka nziza ku buzima bwabo.
Bizimungu Ernest ni umwe mu baturage bavuwe ibibembe agakira. Avuga ko yamaze imyaka ine atazi ko arwaye, aho yageze aho akayoboka imiti ya gakondo igahomba amafaranga menshi, atazi ko ari indwara ishobora kuvurwa n’abaganga.
Ati: “Nabanje kujya kwa ba rumenyi, barambwira ko ari amarozi. Natakaje amafaranga menshi, ageze hafi ibihumbi 800. Nyuma nza kwisuzumisha basanga ndwaye ibibembe, barankurikiranira ndakira. Iyo mba naramenye kare ko ari indwara ivurwa, sinari gutakaza ayo mafaranga yose.”
Mukankwaya Seraphina nawe yahuye n’iyi ndwara ariko abaganga baramufasha atangira kwivuza. Ati: “Nagize ibara ku mubiri ntangira gutekereza ko ari ibisanzwe. Abaganga badusuye batugira inama yo kwisuzumisha, bansuzumye basanga ndwaye ibibembe. Nahise ntangira imiti, ubu ndimo gukira neza.”
Rukundo Pierre Celestin, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nzangwa, asobanura ko ibibembe ari indwara yandurira mu mwuka kandi igenda igaragaza ibimenyetso gahoro gahoro.
Ati: “Ibibembe ni indwara tuvura igakira, ariko iyo itavuwe kare ishobora gutera ubumuga. Ni yo mpamvu umuntu wese ubona impinduka ku ruhu agomba kwihutira kwisuzumisha.”
Nshimiyimana Kizito, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asaba abaturage kwirinda gukererwa kwisuzumisha.
Ati: “Abenshi baza kwa muganga indwara yarafashe indi ntera, kuko bayitiranya n’amarozi. Turashishikariza buri wese kwihutira kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo avurwe ataragerwaho n’ingaruka zikomeye.”
Mu karere ka Bugesera, ikigo nderabuzima cya Nzangwa gikomeje guha serivisi abarwayi b’ibibembe, aho kugeza ubu abantu batanu bakurikiranwa neza. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024 hagaragaye abarwayi bashya 29 mu gihugu hose, mu gihe abari basanzwe bavurwa bose bageraga kuri 37.
Abaturage basobanukiwe n’ukuri ku ndwara y’ibibembe baravuga ko ubu babona ubuvuzi bwizewe kandi bakaba bishimira ko bava mu bwigunge no mu myumvire yahuzaga iyi ndwara n’ibitekerezo bidafite ishingiro.