Ku wa 30 Mutarama 2024, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititabwaho (NTDs), wahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ibibembe. Mu birori byabereye mu gishanga cya Rurambi, giherereye mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, abitabiriye bagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kurandura izi ndwara burundu bitarenze 2030.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Tujyanemo mu isuku n’isukura duhashye indwara ziterwa n’umwanda”, yibukije ko kugira isuku ari imwe mu ntwaro zikomeye zo guhashya izi ndwara.
IMANISHIMWE Yvette, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje ko izi ndwara zifitanye isano n’isuku nke kandi zigira ingaruka zikomeye ku buzima n’iterambere.
Ati: “Birababaje kubona umuturage apfa azize indwara zaterwa n’umwanda kandi zishobora kwirindwa. Izi ndwara zidindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, zigira uruhare no mu kugwingira kw’abana. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kugira isuku umuco.”
Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zandura muri RBC, yavuze ko izi ndwara zikunze kwibasira abadafite isuku ihagije, bityo ko kwita ku isuku no guhindura imyumvire ari ingenzi mu guhangana na zo.
Ati: “Izi ndwara zigaragara cyane mu bantu badafite isuku ihagije, kandi akenshi usanga biterwa n’imyumvire ikwiye guhinduka. Iyo umuntu yiyemeje kugira isuku, aba afashe intera ikomeye mu guhashya izi ndwara. Buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira ikwirakwira ryazo.”
Yagaragaje ko kurwanya izi ndwara bidakwiye kureberwa nk’inshingano z’inzego z’ubuzima gusa, ahubwo ari urugamba rusaba uruhare rwa buri wese.
Ati: “Dufashe iyo ntego mu ngo zacu, mu midugudu, mu mirenge no mu turere, nta kabuza izi ndwara tuzazirandura mu gihe gito.”
Dr. Jules Mugabo Semahoro, umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuzima ndetse n’ibikoresho bifasha mu gukumira izi ndwara.
Ati: “Dukeneye kongera ubushobozi, haba mu bijyanye n’amafaranga no mu rwego rw’abakozi, kugira ngo intego twihaye yo kurandura izi ndwara igerweho. Isuku no kugira amazi meza ni ingenzi muri uru rugamba.”
Imibare ya RBC yagaragaje ko mu mwaka wa 2024, 38.7% by’Abanyarwanda barwaye inzoka zo mu nda, naho 46.7% by’abantu bakuru nabo bazifite. Mu gihugu hose, abarwaye indwara ya bilariziyoze bageze ku 1,013.
Carine Kayitesi