Amakuru

KEZA SHOP mu gutanga serivisi nziza zo guhindura imodoka za Toyota zikagira isura nshya

Mu gihe ubusanzwe kugira imodoka nshya bisaba ubushobozi buhambaye, KEZA SHOP & LAND CRUISER CARE SHOP yatangije serivisi yo guhindura imodoka za kera zikaba nshya, zikajyana n’igihe, ku giciro cyoroheje ugereranyije n’uko zagurwa ari nshya.

Umutesi Frida, Umuyobozi w’ishami rya KEZA SHOP & LAND CRUISER CARE SHOP i Kicukiro, asobanura uko iyi serivisi irimo guhindura ubuzima bw’abakiriya babo.

Ati: “Ahangaha ni muri Land Cruiser Care Shop dukora ibintu bijyanye no guhindura amamodoka, tugahindura nka ancient model (ubwoko bwa kera) tukayigira nouveaux model (ubwoko bugezweho). Amamodoka twe twibandaho ni ama Land Cruiser, ama Vigo na Revo. Tumaze imyaka ine tubikora kandi biragenda bimeze neza.”

Muri serivisi zitangwa na KEZA SHOP, hakoreshwa ibikoresho bigezweho bizwi nka Body-Kits bihindura isura y’imodoka, haba imbere no hanze, ariko moteri ikaguma uko iri.

Umutesi akomeza agira ati: “Niba ufite Land Cruiser 2015, turayihindura ikaba version 2022. Ibi bifasha abakiriya bacu gutunga imodoka nziza kandi ijyanye n’igihe batashoye amafaranga menshi. Turibanda ku gukora ibintu bifite ‘good quality’ kandi biramba.”

Serivisi zitangwa zirimo guhindura isura y’imodoka uko bikenewe, harimo gusimbuza dashboard, gushyiramo radio android, touchscreen, ama camera, gutunganya imyanya y’imodoka, n’ibindi byose bijyanye n’imitako. Umutesi yemeza ko iyi serivisi yakiriwe neza n’abanyarwanda,

Ati: “Abantu barabikunze cyane kuko dukora ibintu byiza cyane, bikaramba kandi bifite guaranty.”

KEZA SHOP yatangiye gukorera mu Gatsata mu Karere ka Gasabo, aho ikihafite ishami, ikaba imaze kugera no mu Karere ka Kicukiro, kandi yiteguye kwagura ibikorwa hirya no hino mu gihugu. Si mu Rwanda gusa kuko banohereza ibikoresho bihindura imodoka mu bihugu by’abaturanyi.

Umutesi asaba abanyarwanda kugira icyizere ko no mu Rwanda ibikorwa nk’ibi bihari, bakareka gukomeza kujyana imodoka zabo mu mahanga kugira ngo zihindurirwe isura.

Ati: “Abantu bakwiye kumva ko mu Rwanda ibikorwa nk’ibi bihari, bareke kuvuga ngo bazajya bajyana imodoka zabo Dubai, batumiza hanze imodoka zihinduye, bumve ko n’ahangaha waba uyifite ukayihahindurira.”

KEZA SHOP ikomeje guhaza isoko ry’abanyarwanda, inatanga icyizere cy’iterambere mu rwego rw’ubwiza n’imitako y’imodoka, hagamijwe ko n’abafite imodoka za kera babasha gutwara izijyanye n’igihe, ku giciro cyoroheje kandi gifite inyungu.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM