Uncategorized

Barishimira iterambere bagejejweho no gukora ibituma umujyi wa Kigali uhorana isuku

Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu isuku n’ubwiza bwawo, abakozi ba INEMA Company Ltd barishimira ko bagira uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa, kandi nabo ubwabo bakaba barageze kuri byinshi babikesha uyu murimo.

Bamwe mu bagize uruhare muri iyi gahunda baravuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, babasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Nyandwi Innocent, ni umwe mu bakozi ba INEMA Company Ltd, yatangiye aka kazi mu mwaka wa 2017, avuga ko kamugejeje kuri byinshi birimo no kuba yarabashije kugira ikibanza cyo kubakaho inzu yo guturamo.

Ati: “Aka kazi kamaze kungeza ku bintu byinshi, naje muri Kigali ntazi ko nanagura n’ikibanza ariko ubu ndagifite nubwo kiri mu Ntara, urumva rero byose mbikesha aka kazi, ndashimira ubuyobozi bw’iyi kampani kuba baranyizeye bakampa aka kazi, kuko hari benshi wenda batari kunyizera ngo bampe akazi kagira aho kangeza nk’uko aka kamfashije, ndabashimira.”

Uwimana Clementine, nawe ni umukozi wa INEMA Company Ltd, avuga ko aka kazi kamuhinduriye ubuzima, aho kuri ubu abasha kwishyurira abana be amafarnga y’ishuri, ndetse akabasha kubona ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Akazi k’isuku nagatangiye muri 2012, ikintu kamariye ni uko narindushye kandi ndemerewe, nta kubaho mbese mfite mu buzima bwanjye, ariko ubungubu mbasha kubona amafaranga yo kwishyura inzu, aka kazi kamfasha kwishyurira abana amashuri, nta kibazo mfite sinirirwa nsabiriza , iyo mbona Kigali ikeye kandi nabigizemo uruhare mba numva binejeje, ndashimira abayobozi bacu kuko hari aho batugejeje, badukuye nyine mu bukene.”

Musabyimana Agnes, nawe akorera INEMA Company Ltd, yemeza ko kuba yarabonye aka kazi byamufashije gukomeza kwita ku bana be bose bakiga amashuri bakayarangiza, akaba aboneraho gushima Leta kuba yaratanze ubufasha bwo kugira ngo iyi sosete ibagezeho akazi.

Ati: “Byangejeje kuri byinshi, ndashimira mbere na mbere Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yabashije kuduha akazi, nkanjye nari umupfakazi mfite abana batanu ndera, mbasha kubishyurira amashuri bariga ubu bararangije, ibyo byose ndabikesha aka kazi kuko tubasha no kwizigama tukiteza imbere, noneho na Boss wacu abidufashamo atwishyurira za mitiwele, araduteganiriza, aduhembera igihe, muri make abana ntabwo bigeze basonza.”

Hakizimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru wa INEMA Company Ltd, avuga ko iyi kampani igira uruhare mu mibereho myiza y’abakozi bayo binyuze mu kubaha akazi bakabona umushahara ndetse bakanabasha kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Ati: “Abakozi b’INEMA Company Ltd, uruhare wayo mu kwiteza imbere kwabo rurimo, kuko urumva hari ako gashahara kabafasha kujyana abana babo ku ishuri, hari ka mitiwele bakabona badasabirije, bakabona bakoesheje amaboko yabo kandi banagize uruhare mu gutunganya uyu mujyi wa Kigali, barabyishimira cyane kuko bagira uruhare mu gutunganya umujyi kandi bakabona n’udufaranga tubafasha kujyana abana ku ishuri, ndetse no kubona icyo kurya no kwambara, bakabibona bitabagoye cyane.”

Akomeza avuga ko bahisemo gutanga umusanzu wabo mu gutunganya umujyi wa Kigali kugira ngo ube ufite isuku n’ubwiza, ndetse akaba aboneraho gushimira Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buba barabahaye isoko ryo gukora ibikorwa by’isuku no gutunganya ubusitani.

Ati: “Dutangira twabonaga umujyi wa Kigali ugeze mu rwego rwo gukora ubusitani, gukubura imihanda, noneho nawe turavuga tuti reka natwe tujyemo kuko twari dufite intego yo kugira ngo natwe tugire uruhare mu gusukura umujy wacu, uruhare rwacu ruragaragara ku buryo umujyi uwureba wese ari umunyamahanga cyangwa umunyarwanda, uwo ariwe wese abona ko hari ikintu cyahindutse.”

INEMA Company Ltd yatangiye ibikorwa byayo b’isuku no gutunganya ubusitani birimo no gutera indabo mu mwaka wa 2010, kuri ubu kiba ifite abakozi bagera ku 1251.

Iyi sosete ikora ibikorwa byo gukubura imihanda, gutera indabo no kuzitaho bazivugurura, gutera ibiti by’imirimbo no gukora amasuku mu nyubako nini zitangirwamo serivisi zitabirwa n’abantu benshi zaba iz’ibigo bya Leta cyangwa iz’ibigo byigenga.

 

 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM