Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda aho ari mu ruzinduko rw’akazi, urugendo rwe rwari rumaze iminsi runugwanugwa.
Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’inshuti ya Perezida Paul Kagame akunda kwita “Uncle”.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Ikinyamakuru Kampala Post kivuga ko Gen Muhoozi azagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, ndetse akazanabonana na Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi akunze kuvuga ibyo agiye gukora abinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter aho afite abamukurikira barenga miliyoni, yaherukaga kuvuga ko akumbuye u Rwanda tariki 11 Werurwe, 2025.
Aho yagize ati “Vuba cyane. Nkomeje gukumbura mu rugo heza mu Rwanda.”
Umwezi.rw