Amakuru

Nyamasheke: Abaturage bashima Croix Rouge y’u Rwanda ku bw’amazi meza yabagejejeho

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirimbi n’uwa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke barashimira Croix Rouge y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kububakira ibigega, imiyoboro y’amazi ndetse n’amavomo yabagejejeho amazi meza. Ibi byatumye barushaho kugira isuku no gusezerera indwara zituruka ku mwanda, nyuma y’igihe kinini bakoresha amazi yo mu bishanga no mu kiyaga cya Kivu.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, ubwo hatahwaga ku mugaragaro aya mavomo yubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Umwe mu babyeyi bagejejweho aya mazi, ashima ubu bufasha bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda, aho avuga ko batarabona amazi meza abana babo bahoraga barwaye indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka zo mu nda, ariko bakimara kubona amazi meza bagiye babona impinduka nziza zijyanye n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Ati: “Impinduka zabayeho kuva aho tuboneye amazi meza nta burwayi bwinshi bwongeye kuboneka, kuko nubwo mbere batubwiraga ngo amazi tuyateke kubera ibyo binamba twavomaga inkwi nazo zaraburaga, ariko ubungubu nta kibazo duhura nacyo, amazi yaratwegereye kandi nta ngaruka yayo.”

Mfitumukiza Eric, utuye mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Muhororo, ashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuba yarabagejejeho amazi meza, ngo kuko batarayabona bavomaga mu bishanga bigatuma bahora barwaye indwara zikomoka ku mwanda.

Aboneraho gushima inzego z’ubuyobozi zidahwema kubazirikana by’umwihariko agashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, we udahwema kuzirikana Abanyarwanda abagezaho ibikorwa by’iza by’iterambere.

Ati: “Twahoraga abana barwaye inzoka zo mu nda kubera amazi twakoreshaga. Kera batubwiraga ko tugomba guteka amazi ariko kubona inkwi nabyo byari ikibazo. Ubu dufite amazi meza hafi, turayakoresha nta mpungenge, tubikesha Croix Rouge y’u Rwanda n’ubuyobozi bwacu.”

Barikayo Daniel, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Karengera-Gitwa (GS Karengera-Gitwa), nawe yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku bufasha yatanze bwo kubagezaho amazi meza ngo kuko byaragoranaga kubona amazi yo gukoresha mu gutekera abana ku ishuri ndetse no gukora amasuku.

Ati: “Twishimiye umunsi mwiza wo kwakira aya mazi twahawe na Croix Rouge y’u Rwanda, turashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuko nk’umuryango utabara imbabare netwe waradutabaye kuri ubwo bubabare twari dufite bwo kubura amazi kuri uyu musozi, byaratugoraga kubona amazi yo gutekera abanyeshuri, kubona amazi yo gukora amasuku, ndetse no kubona amazi abana banywa, twari twagize amahirwe yo kubona umuterankunga aduha firitire yo kuyungurura amazi abana banywa ariko tukagira ikibazo cyo kubona amazi.”

Nyamanswa Emmanuel, Umuyobozi wa gahunda z’iterambere mu Ntara y’Iburengerazuba, yashimye ubufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda mu kugeza ku baturage ibikorwa by’iterambere, aboneraho gusaba abaturage gufata neza ibikorwa bahawe bakabirinda kwangirika.

Ati: “Uno munsi tuje gusura ibikorwa by’iterambere byagezweho ku bufatanye hagati y’Akarere ka Nyamasheke na Croix Rouge y’u Rwanda, ibingibi ni ikimenyetso gifatika cy’uko ubundi kugira ngo iterambere nyakuri rigerweho hagomba kuba hariho ubufatanye bw’inzego zitandukanye,..buri muturage wese ahangaha, aho amazi aca, yaturutse, agomba kugira uruhare mu kuharinda, bikaba nka byabindi ngo ‘aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.”

Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yasabye abaturage gufata neza amazi babahaye, bakarinda ibikora byayo byose birimo ibigega, amatiyo n’amavomo kwangirika.

Ati: “Aba baturage bahawe bino bikorwa bakwiye kubifata neza, bakwiye gufata neza aya mazi kuko amazi ni ubuzima, aya mazi azagirira akamaro abaturage bahatuye bagera ku bihumbi 6, turabasaba kuyafata neza, turabasaba kuyafata nk’ayabo bayabungabunga kugira ngo atangirika, ikindi tubasaba ni uko amatungo bahawe bayabyaza umusaruro kugira ngo abahindurire ubuzima babashe kwiteza imbere.”

Ati: “Uyu mushinga usa naho uri kurangira muri utu tugari ariko gahunda ni uko tuzakomereza n’ahandi, kugira ngo tubashe gufasha n’abandi bataragira ibyo bikorwaremezo.”

Nyuma yo gutaha ibi bikorwa by’amazi, abashyitsi basuye Koperative UMURUNGA W’IBIDUKIKIJE iterwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda. Abraham Gossay, intumwa ya Croix Rouge ya Austria mu Rwanda, yashimye iterambere iyi koperative imaze kugeraho.

Ati: “Ndishimye cyane kubabona hano. Ndibuka ko iyi koperative yatangiye ari nto cyane, ariko ubu mbona iterambere rikomeye. Nabonye impinduka mu bwiyongere bw’icyizere, gukomeza kunoza ubumenyi, ndetse no mu mahugurwa mukora. Ndifuza kuzagaruka nkabona mwateye imbere kurushaho, mufite ubundi butaka bwo gukoreraho, kandi buri wese mu koperative yateye imbere.”

Uyu mushinga w’amazi meza ndetse n’ubufasha butangwa ku miryango iharanira iterambere byitezweho kugira uruhare runini mu guhindura imibereho y’abaturage bo muri Nyamasheke, no guteza imbere isuku n’ubuzima bwiza.

 

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM