Perezida Ndayishimiye, ubwo yari mu iteraniro mu itorero Vision de Jésus-Christ tariki ya 16 Werurwe 2025, yavuze ko u Rwanda ari intandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko mu Burundi kuva mu 1959 no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.
Ati “Murumva mu Burundi twazaniwe ibibazo mu 1959, bivuye ku byabaye mu Rwanda. Abakongomani na bo byabaye nyuma ya 1996, bazaniwe ibibazo n’ibibaye mu Rwanda. None ibihugu byacu bijye bibona ibyo bibi byose bivuye mu Rwanda? Na bo nibakemure ibibazo byabo, bareke kwinjira mu byacu. Twebwe mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi, turi Abarundi. Niba bo bayoborera ku bwoko, ibyo birabareba.”
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Bamvuginyumvira yasobanuye ko ivangura, urwango n’ubwicanyi bushingiye ku moko byabaye mu karere, byatewe n’abazungu b’abakoloni, abigereranya n’uburozi banyanyagije ariko Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo ntibashobore kubutahura.
Bamvuginyumvira yagize ati “Nibaza ko yabivuze uko bitari kuko urebye amateka y’u Burundi, u Rwanda na Congo, ikintu kiduhuza ni amagorwa twagiye tugira ahanini biturutse ku moko ariko ayo moko na yo twayasobanuriwe n’abazungu ukutari ko. Bo bamaze kugenda, ntitwabonye uburozi bw’amoko badusigiye.”
Mu gushimangira ko umwiryane hagati y’amoko wabibwe n’abakoloni b’Ababiligi, Bamvuginyumvira yagaragaje ko mu karere, iki kibazo kiri muri ibi bihugu bitatu gusa byakolonijwe n’u Bubiligi, ahandi nka Tanzania ho haratekanye.
Yagize ati “Urebye icyo dusangira muri ibyo bihugu bitatu ni ukuba twarategetswe, twarakolonijwe n’Ababiligi kuko ntako wasobanura ko mu karere kamwe ari ibihugu bitatu gusa bigira impunzi. Ni kuki muri Tanzania nta mpunzi ziri mu Burundi? Muri Congo ntizihari, mu Rwanda ntizihari.”
Umwezi.rw