Amakuru

Imyumvire y’abanga kwisuzumisha SIDA mu bituma ubwandu bushya bwiyongera

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurandura Virusi itera SIDA, haracyari imbogamizi zikomeye zituma iyi ntego itagerwaho uko bikwiye.

Mu byugarije cyane iyi gahunda harimo ubwandu bushya bw’iyi virusi, cyane cyane mu rubyiruko, aho benshi bakirangwa n’imyumvire ituma batipimisha ku bushake.

Nk’uko imibare ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ibigaragaza, urubyiruko rufite Virusi itera SIDA rubizi ni bake cyane bitewe n’uko umubare w’abipimisha ku bushake uri hasi cyane. Hari abafata kwisuzumisha nk’ikintu cy’ubwoba aho bumva ko ibiva mu bipimo bishobora kubahungabanya, mu gihe abandi biyumvisha ko niba nta bimenyetso bafite nta mpamvu yo kwipimisha.

Imibare igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru abipimishije bakamenya uko bahagaze ari 30% gusa, mu Burasirazuba ni 24%, mu Mujyi wa Kigali ni 22%, Iburengerazuba ni 19% naho Amajyepfo ni 16%.

Iyi mibare iteye impungenge kuko bivuze ko benshi bashobora kuba banduye ariko batabizi, bikaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bushya.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi badashishikazwa no kwisuzumisha Virusi itera SIDA kubera impamvu zitandukanye.

Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko hari abatinya kumenya ibisubizo byabo, kuko bumva ko kuba banduye byahita bihindura ubuzima bwabo.

Ati: “Hari abantu bafite imyumvire igira iti ‘iyo utipimishije ntuba urwaye,’ bakumva ko kuba nta bimenyetso bafite bihagije. Hari n’abandi bavuga bati ‘nta mpamvu yo kwisuzumisha kuko sindakora imibonano mpuzabitsina kenshi’ cyangwa se ‘umuntu dukundana ni inyangamugayo ntashobora kunyanduza’ nyamara ibi byose ni ukwibeshya.”

Uretse gutinya ibisubizo, hari n’ikibazo cy’ipfunwe, aho abantu bumva ko kwisuzumisha ari nko kwemeza ko bashobora kuba baragize imyitwarire idakwiye.

Bamwe bavuga ko batinya kumva ko barwaye no kubona ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.

Imibare ya RBC igaragaza ko buri mwaka abantu 3,200 bandura Virusi itera SIDA mu Rwanda, mu gihe 2,600 bahitanwa na yo.

Abantu benshi bandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, abandi bakandurira mu gukoresha inshinge zangiritse cyangwa umubyeyi wanduye akanduza umwana we.

Nooliet Kabanyana, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta irwanya SIDA, asaba urubyiruko kutirara, kuko SIDA igihari kandi ntitoranya uwo ifata.

Ati: “Birasaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo dukomeze urugamba rwo kurwanya SIDA. Kwipimisha si igihano, ahubwo ni intambwe iganisha ku buzima bwiza.”

Kwisuzumisha Virusi itera SIDA ni ingenzi kuko bituma ugena ejo hawe heza hakiri kare.

Leta yashyizeho uburyo bworoshye bwo kwisuzumisha no kubona imiti ku buntu ku bigo nderabuzima bigera kuri 600 mu gihugu hose, ku mavuriro yigenga ndetse no ku bitaro.

Muramira Bernard, Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, asaba ababyeyi, abayobozi b’amadini, abarimu n’itangazamakuru kugira uruhare mu gukangurira abantu kwisuzumisha.

Ati: “Nitwumvisha abantu ko kwipimisha ari igikorwa gisanzwe cy’ubuzima, bizatuma twesa intego yo kurandura burundu Virusi itera SIDA.”

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM