Abari n’abategarugori bakora mu kigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano, High Sec, baravuga ko umwuga wabo wabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara, ukabafasha gutera imbere mu mibereho no mubukungu.
Umurimo wo gucunga umutekano wari usanzwe ufatwa nk’uw’abagabo, ariko abagore n’abakobwa bakora muri High Sec bagaragaza ko nabo bafite ubushobozi bwo kugera ku iterambere binyuze muri uyu mwuga.
Mukangango Francine, umaze imyaka irenga 11 akora muri High Sec, avuga ko uyu murimo wamufashije kwikura mu bukene no kugera ku nzozi ze.
Yagize ati: “Narimfite intego yo gukorera igihugu no gutunga umuryango wanjye. Kenshi abamama batinya kujya ku ikosi, ariko njye nabashishikariza kwitinyuka. Aka ni akazi nk’akandi, urakora ugatunga umuryango wawe, ukikura mu bukene, kandi bikakongerera icyizere mu buzima.”
Mutuyimana Ruth, umaze imyaka itandatu muri uyu mwuga, nawe ashimangira ko gucunga umutekano atari umurimo wo gushakira ibisubizo by’ubushomeri, ahubwo ari inzira ifasha abawukora gutera imbere no kwiyubaka.
Yagize ati: “Nungutse byinshi muri njyewe kandi ndashimira akazi ko kuba naruhuye umugabo wanjye mu kubaka urugo. Numva nifitemo icyizere gikomeye kuko aka kazi kampaye amahirwe yo kwiteza imbere no guhesha agaciro umuryango wanjye.
Abavuga ko gukora akazi k’umutekano ari ukubura uko umuntu agira baribeshya, kuko ni umurimo ufite agaciro n’amahirwe menshi.”
CIP Rtd Franco Twagirumukiza, Umuyobozi Mukuru wa High Sec,
CIP Rtd Franco Twagirumukiza, Umuyobozi Mukuru wa High Sec, yemeza ko abagore n’abakobwa bakora muri iki kigo bigaragaje mu buryo buhebuje. Avuga ko bafite ubushobozi bwo gukora inshingano zabo neza, ndetse rimwe na rimwe barusha abagabo mu bushishozi n’imyitwarire myiza, ibyo bikaba intandaro yo kwizerwa mu kazi no gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati: “Abadamu bacu bafite discipline idasanzwe.
Umutekano si ibigango cyangwa ingufu, ahubwo ni ubunyangamugayo n’imyitwarire myiza, kandi abo twafashije kwinjira muri uyu mwuga bagaragaza ko bashoboye cyane. Iyo umudamu akora akazi kinyamwuga, aba ari urwego rukomeye rwo kwereka abandi ko nta murimo wagenewe igitsina runaka.”
Iyi kampani ya High Sec iherereye mu Murenge wa Kimironko, aho abakobwa n’abagore bahabwa amahugurwa akomeye mbere yo gutangira imirimo. Umwuga wo gucunga umutekano ugaragara nk’amahirwe y’ubuzima bwiza ku bagore n’abakobwa bawukora, ukabaha umwanya wo kwerekana ko bafite ubushobozi bwo guteza imbere imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Ubunyamwuga bw’abari n’abategarugori muri High Sec buratanga isomo rikomeye ku muryango nyarwanda, ko iterambere rituruka ku kwitinyuka no gukoresha amahirwe ahari mu buryo bwiza, nta kwitinya cyangwa kwishinga imyumvire isanzwe.
Bamwe mu bakobwa bindashyikirwa muri kampani ya Highsec
Kayitesi Carine