Mu gihe imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho y’abaturage, Croix Rouge y’u Rwanda yatangije umushinga mushya ugamije kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ibi bibazo binyuze mu gukoresha uburyo bw’ubuhinzi burambye, kubungabunga ibidukikije no kwihangira imishinga ibyara inyungu.
Uyu mushinga watewe inkunga na Croix Rouge y’Autriche, uzibanda ku turere twa Karongi na Nyamasheke, aho uzafasha abaturage kubona ibisubizo birambye.
Ibikorwa bizibandwaho birimo gukemura ikibazo cy’isuri, gutanga amazi meza, guteza imbere ubuhinzi bwihanganira ihindagurika ry’ikirere no kwigisha abaturage uburyo bwo kwiteganyiriza binyuze mu bwishingizi bw’imyaka.
Mazimpaka Emmanuel, ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yagize ati: “Turashaka ko abaturage babona ko bashobora kwihangira ibisubizo aho gutegereza inkunga ziturutse hanze. Ni yo mpamvu uyu mushinga uzibanda ku kwigisha abaturage uburyo bw’imibereho irambye, aho bazahabwa amahugurwa ku bwishingizi bw’imyaka, uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, no kubungabunga amazi mu bihe by’impeshyi.”
Uyu mushinga uzafasha abaturage kwigira binyuze mu buryo bwo gukoresha imari iciriritse, aho abagore n’urubyiruko bazahabwa amahugurwa ajyanye n’imishinga ibyara inyungu mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Uhagarariye Croix Rouge y’Autriche mu Rwanda, Abraham Gossay, yashimangiye ko abaturage ari bo bagomba kugira uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Ati: “Ubufatanye bwacu bugamije gufasha abaturage gutekereza no gushyira mu bikorwa ibisubizo bihamye ku mihindagurikire y’ikirere, aho kuba abategereje inkunga. Turashaka ko uyu mushinga ugira impinduka zigaragara kandi zigira ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage.”
Uyu mushinga ujyanye na gahunda za Leta zirimo Rwanda’s Nationally Determined Contribution (NDC) ndetse na Green Growth and Climate Resilience Strategy, zose zigamije gushakira ibisubizo ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka ine, aho uzafasha abaturage barenga 100,000 kubona ibisubizo byihuse kandi birambye ku mihindagurikire y’ikirere, bikabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza irambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerard, yagaragaje ko bishimiye kuba uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa muri imwe mu mirenge igize akarere ayoboye, bityo bikaba ari amahirwe abaturage babonye yo kubona ibikorwa by’iterambere bibafasha kwikura mu bukene, aho yaboneyeho kwibutsa abaturage bazagerwaho n’uyu mushinga kuwubyaza umusaruro kandi bagasigasira ibyo baba bagejejweho.
Ati: “Uyu mushinga ni umwe mu mishanga myiza, niyo mpamvu twaje hano kugira ngo tumenye neza ibizakorwa mu karere kacu. Tuwitezeho kuzagira ingaruka nziza, ukazafasha abaturage bacu n’akarere kacu. Ni ikintu dushimira Croix Rouge y’u Rwanda n’abaterankunga bayo. Ikintu dusaba abaturage mbere na mbere ni uko bawubyaza umusaruro mwiza ibyo batewemo inkunga.”
MUTARUGERA Munanira Dieudonne, umunyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke, wari uhagarariye umuyobozi w’aka karere, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Croix Rouge y’u Rwanda ikomeje gufasha abatuye Akarere ka Nyamasheke mu bikorwa by’iterambere, ababoneraho kugaragaza ko bizeye ko uyu mushinga uzafasha abaturage kwikura mu bukene.
Ati: “Ni umushinga mwiza cyane, ikirere cyarahindutse ku buryo imvura igwa mu gihe tutabiteganyije, cyangwa izuba rikava mu gihe tutabiteganyaga. Uyu mushinga rero tuwakiriye neza cyane kuko uje gufasha abaturage bacu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibindi bikora ku buzima bwabo bwa buri munsi. Bizagira nanone ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage ku bijyanye n’akazi.”
Yanaboneyeho kandi gusaba abaturage kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe baba babonye ndetse bakanabungabunga ibikorwa remezo baba bagejejweho.
Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ingana na miliyoni 1.5 z’amayero, ni ukuvuga miliyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Uzamara imyaka ine uhereye tariki ya 1 Mutarama 2025 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2028, ukazakorera mu turere twa Nyamasheke na Karongi mu mirenge ine.
Ubufatanye bwa Croix Rouge ya Autriche na Rwanda Red Cross bwatangiye mu 2016, bugamije gushyigikira imishinga iteza imbere imiryango n’uburyo bw’imidugudu y’icyitegererezo guhera mu 2018, harimo no kwinjiza ibijyanye n’ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere. Uyu mushinga ni igice cya gatatu cy’iyi gahunda, aho hamaze kugerwaho abaturage basaga 100,000.
Carine Kayitesi



