Amakuru

Kamonyi:Ecole St Bernadette Kamonyi bemeza ko gutekesha Gaz byabafashije kubungabunga ibidukikije

Mu gihe gahunda yo kurengera ibidukikije ikomeje kwimakazwa hirya no hino mu gihugu, ubuyobozi bw’ishuri St Bernadette Kamonyi buremeza ko gukoresha Gaz mu gutekera abanyeshuri byagize uruhare rukomeye mu kugabanya iyangirika ry’amashyamba no kugabanya imyotsi ihumanya ikirere. Ubu buryo bushya bwatangiye gukoreshwa ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), muri gahunda y’umushinga Green Amayaga, ugamije gufasha ibigo by’amashuri mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Gisagara na Nyanza.

Abayobozi ba St Bernadette Kamonyi batangaza ko gukoresha Gaz byatumye bagabanya ikoreshwa ry’inkwi, aho mbere byabasabaga gutema amashyamba kugira ngo babone inkwi zo gutekesha. Ubu, bakoresha Gaz, kandi amafaranga bakoreshaga mu kugura inkwi yagabanutse ku buryo bugaragara.

Padiri Mbarushimana Andre, Umuyobozi wungirije wa St Bernadette Kamonyi, avuga ko gukoresha Gaz byatumye bita ku bidukikije kandi bikanafasha mu isuku y’ahatekerwa.

Ati: “Tumaze imyaka ibiri dukoresha Gaz, icyo yatumariye ni uko igikoni cyacu cyabaye isukuye, ndetse tugabanya imyotsi n’ivu. Inkwi twakoreshaga zaragabanutse, bikadufasha no kwihutisha imirimo.”

Ndaryurije Theogene, umukozi wa Diyoseze ya Kabgayi ukorera muri ESB Kamonyi, na we ashimangira ko gukoresha Gaz byagabanyije gutema amashyamba.

Ati: “Mbere twajyaga kugura amashyamba tukayarimbura kugira ngo tubone inkwi zo gutekesha, ariko kuva twabona Gaz ibyo byaragabanutse. Ikindi ni uko twagabanyije imyotsi yangiza ubuzima bw’abakozi bacu.”

Yongeraho ko mbere baguraga inkwi zigera ku gaciro ka miliyoni 4 Frw ku gihembwe kimwe, ariko ubu bakoresha miliyoni 2 n’ibihumbi 400 Frw, bivuze ko bagize inyungu ifatika.

Ndaryurije Theogene ashimira cyane REMA n’abandi bafatanyabikorwa batanze iyi nkunga.

Ati: “Mbere na mbere ni ugushimira REMA n’ibigo bafatanije muri uyu mushinga wa Green Amayaga. Uyu ni umushinga ufasha mu kubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima bwacu. Kuri ubu, ntitugikeneye gutema amashyamba menshi, ndetse n’imyotsi ihumanya ikirere yaragabanutse.”

Mugiraneza Claude, umukozi mu gikoni cya ESB Kamonyi, avuga ko mbere bahuraga n’ikibazo cy’umwotsi mwinshi wangiza ubuhumekero bwabo, ariko kuva batangira gukoresha Gaz, ibyo bibazo byarakemutse.

Ati: “Gaz nta mwotsi igira kandi ntishiririza bitewe n’umuriro wayihaye. Mbere twahuraga n’ikibazo cy’ivu n’umwotsi bitugiraho ingaruka mbi ku buzima, ariko ubu nta kibazo tugihura na cyo.”

Umushinga Green Amayaga, watangijwe mu mpera za 2020, ugamije kubungabunga ibidukikije no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Gisagara na Nyanza. REMA yatanze toni 20 za Gaz ku bigo by’amashuri 20 byo muri utu turere, harimo na St Bernadette Kamonyi, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inkwi no kwirinda imyotsi ihumanya ikirere.

Uyu mushinga umaze gutanga umusaruro ufatika, aho hamaze guterwa ibiti kuri hegitari 13,886, ibiti byatewe ku nkengero z’imigezi bikagera kuri kilometero 93, ndetse hatanzwe amashyiga ya kijyambere ku miryango 21,000 itishoboye. Muri uyu mushinga kandi hatanzwe ibiti by’imbuto 243,834 birimo macadamia, avoka, imyembe, amaronji na mandarine. Hatanzwe amahugurwa ku bagenerwabikorwa 6,583 mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere butangiza ibidukikije.

Uretse gufasha amashuri mu gukoresha Gaz, umushinga wa Green Amayaga wateye inkunga amatsinda 22 yo kwizigama no kwiteza imbere, aho yahawe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 94 Frw, ndetse hahanzwe imirimo igera ku 91,774.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM