Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko kuba umushinga wa NAP w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, warabafashije gutera ibiti mu nzuri zabo ndetse ukabakorera ibyuzi (DAM SHEETS) mu nzuri zabo bwatanze umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije ariko kandi bikaba bikomeje kubageza ku musaruro ushimishije ukomoka ku matungo yabo ngo kuko umukamo wikubye hafi inshuro ebyiri ugereranije n’igihe uyu mushinga wa NAP wari utaraza.
Aba borozi bavuga ko uyu mushinga wa NAP wazanywe na REMA by’umwihariko igikorwa kubakorera dam sheet mu nzuri zabo byatanze umusaruro ushimishije, ndetse birinda amatungo yabo kuba yakwanduzanya indwara za hato na hato zirimo uburenge bwajyaga bwibasira inka zo muri aka karere, ngo kuko iyo bashoraga inka ku mugezi w’umuvumba zahahuroiraga ari nyinshi haba hari irwaye muri zo iganduza izindi nyinshi.
Bemeza ko aho uyu mushinga uziye byatumye bashobora kubona uko bakumira indwara mu matungo yabo mu buryo bworoshye.
Bemeza ko kandi kuba inka zarakoraga urugendo rurerure byatumaga zitabyibuha ngo zitange umukamo uhagije ariko kuri ubu zikaba zitanga umukamo ukubye kabiri uwo bari basanzwe babona.
Ruterana Mathieu ni umwe mu borozi avuga ko kuba barubakiwe ibi byuzi byatumye babasha kwirina ikwirakwira ry’indwara mu matungo yabo, ndetse binatuma barushaho kubona umukamo ushimishije.
Ati: “Bidufasha kutaramuka dushora inka ku Muvumba, kuva baziduhaye ntabwo turongera gushora inka mu muvumba, ndavuga abari kure yahoo bose n’abandi bawegereye, ingaruka zo gushora zo zari nyinshi, nubwo yaba irisha igahaga, ariko ikagira umuruho wo kujya gushaka amazi birayonka n’umukamo ukabura, ubundi zakamwaga litiro 10, ariko ubungubu zikamwa 20.”
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko uyu mushinga wa NAP watanze umusanzu ukomeye mu kwesa imihigo mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ariko nanone ugafasha n’aborozi kugira inzuri zitoshye kandi zirimo ibiti aho amatungo abasha kubona ibicucucucu yugamamo izuba, ndetse hakaboneka aho bayuhira batarinze gukora urugendo rurerure byajya gushaka ahari amazi.
Ati: “Uburyo bwo gutera ibiti dufatanije na REMA, hari ibiti byatewe mu nzuri, ngirango akarere kacu ka Nyagatare, hari ibiti murimo mugenda mubona hirwa no hingo mu myaka ishize ntabwo byari bihari, twari dufite akarere rwose ubona ko ari akarere k’ubutayu,ibiti byatewe rero mu nzuri byadufashishe kugira ngo mu nzuri habemo ibicucu by’amatungo atandukanye, indwara nyinshi z’amatungo zagiye zigabanuka, bitewe n’uko n’ubuzima bazo bwagiye buba ubuzima bwiza.”
Nk’uko imibare ibigaragaza itangwa n’cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), uyu mu shinga wa NAP ugamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuva watangira gushyirwa mu bikorwa muri aka Karere ka Nyagatare, hamaze guterwa imigano ku nkengero z’umugezi w’umuvumba iri ku burebure bwa kilometero 85, hatanzwe ibikorwa byo kuhira kuri hegitari 40 hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba.
Muri uyu mushinga hanatewe ibiti mu nzuri kuri hegitari zigera kuri 915, hatewe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1889, hatewe amashyamba mato kuri hegitari 107, hatewe ibiti byo gusana ishyamba ry’Umuvumba kuri hegitari 140, hanaterwa ibiti by’imbuto 59,572.
Muri uyu mushinga kandi hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 261, ndetse hanakorwa dam sheets (ibyuzi) 100 zifasha aborozi kubika amazi yo kuhira amatungo.




