Amakuru

Kirehe: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira imyaka zahinduriye ubuzima abahuraga n’amapfa

Akarere ka Kirehe kazwiho kuba kamwe mu dutsikamutwe n’amapfa akomeye mu Rwanda, aho imyaka itatu ishobora gushira nta mvura igwa. Ibi byagiye bigira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi ndetse no ku mibereho y’abahatuye, bamwe bageraho barimukira mu zindi ntara bashaka uko baramuka.

Ubu ibintu birimo guhinduka ku bufatanye n’Umushinga wa LDCF3 ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), aho abaturage bo mu Murenge wa Musaza, by’umwihariko abatuye mu Mudugudu wa Gicuma, batangiye kuhira imyaka bakoresheje ingufu z’imirasire y’izuba.

Uyu mushinga watumye ibikorwa by’ubuhinzi bigira isura nshya, umusaruro uriyongera, kandi abaturage batangira gutekereza ku ejo hazaza habo bafite icyizere.

Murekezi Jean Marie, Perezida wa Koperative Abanyamurava ku Murimo, avuga ko mbere y’uko uyu mushinga utangizwa, ubuzima bwari bwarazambye cyane kubera amapfa.

Ati “Twebwe muri aka gace kacu izuba ryaradukamuraga cyane, ndetse n’abaturage bagasuhuka bakajya mu Mutara za Nyagatare gupagasayo kubera izuba. Tukamara nk’imyaka 3 nta mvura igwa ahangaha.”

Yongeraho ko nubwo hari bamwe mu baturage bashoboraga kugura moteri bakavomerera, byari bigoranye cyane kubona amazi ku bwinshi.

Ati “Umuturage ushoboye yaguraga moteri, tukavomerera tubifashijwemo na leta, ariko byari bigoranye.”

Avuga ko guhabwa ibikoresho bishingiye ku mirasire y’izuba byazanye impinduka zikomeye

Ati “Hamwe n’ubuyobozi bwiza, REMA iraza iradufasha, nibwo mubona batuzaniye izi pano soleye (imirasire). Aho babizaniye, izuba nabwo ryaragarutse. Ibigori twabisutsemo amazi dukoresheje ikoranabuhanga, bibasha kwera dusarura ku mahoro. Aho ayo mazi ataragera nta kintu babonye, ariko twebwe twarasaruye.”

Kuri Murekezi, umusaruro wavuye ku buso buhiriwe n’aya mazi wikubye kabiri.

Ati “Umusaruro wikubye kabiri. Icyo gihe tutarabona amazi, ibigori n’ibishyimbo byeraga nabi, izuba bikabitwika. Ubu aho amazi abasha kugera, tureza nk’uko bikwiriye.”

Charles Sindayigaya, Umuyobozi w’uyu mushinga muri REMA, asobanura ko igitekerezo cy’umushinga kigamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho yabo.

Ati “Ni umushinga ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikira y’ibihe, cyane cyane mu kurengera imisozi yacu turwanya isuri, ariko tukagira n’ikindi gice kinini cyo kuzamura abo baturage bagirwaho ingaruka. Nibo dufasha cyane kuvomerera imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba.”

Yongeraho ko umushinga udaharanira inyungu ahubwo uteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati “Ibi ni ukugira ngo abaturage barengere ibidukikije, barwanya isuri kuri iriya misozi ariko bagire n’ifaranga rigera mu mifuka yabo.”

Bruno Rangira, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko uyu mushinga waje ari igisubizo kirambye ku mihindagurikire z’ibige igaragara muri aka karere.

Ati “Ni umushinga udufasha kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ibihe. Turi mu turere muri iki gihugu cyacu duhura n’amapfa cyane. Aho usanga nubwo dufite ubutaka bwera, nubwo dufite ubutaka bunini, iyo hatabayeho uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere duhura n’ikibazo gikomeye.”

Uyu mushinga witezweho gufasha imiryango igera ku 1000, binyuze mu buhira bw’imyaka kuri hegitari 120 mu Kagari ka Gasarabwayi. Kugeza ubu, hegitari 80 zimaze gutunganywa. LDCF3 ukorera mu turere twa Kirehe na Gakenke, ukazarangira mu 2028, utwaye ingengo y’imari irenga miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika.

Uretse ubuhinzi, uyu mushinga urimo ibikorwa birimo kurwanya isuri, gutera ibiti, gusazura amashyamba, kubakira abatishoboye no kubashyira mu midugudu y’icyitegererezo. Ibi byose bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza ihamye no kurengera ibidukikije.

Carne Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM