Amakuru

Bugesera: Abaturage bahinduriwe ubuzima n’imishinga igamije kubungabunga ibidukikije

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Mareba, baravuga imyato impinduka nziza zatewe n’imishinga yo kurengera ibidukikije, ikaba yaranabongereye ubushobozi bwo guhinga mu buryo burambye. Ibi bikorwa bikubiyemo gusubiranya ikiyaga cya Cyohoha, gutunganya igishanga cya Murago, gutera ibiti ku nkengero z’amazi no kugeza ku baturage uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Aba baturage bavuga ko iyi mishinga yahinduye ubuzima bwabo, ibagirira akamaro mu kurwanya amapfa, kongera umusaruro, ndetse no guteza imbere imibereho yabo mu buryo burambye kandi butangiza ibidukikije.

Mwumvaneza

Mwumvaneza utuye mu murenge wa Mareba avuga ko mu myaka yashize, ikiyaga cya Cyohoha cyari cyarakamye ku buryo abaturage bambukaga n’amaguru, ibyo bigatera amapfa ndetse n’ibura ry’amafi. Ariko nyuma y’uko gitunganyijwe, ubu amazi yasubiyemo, abaturage baruhukira ku nyanja y’umusaruro.

Ati “Igihe cyarageze Cyohoha irakama tukajya twambuka n’amaguru. Ubuzima bwarangiritse, nta kuhira imyaka byabaga bigishobotse. Ubu turahinga, tukeza, ndetse tubona n’amafi yo kurya. Ubuzima bwarahindutse.”

Byukusenge Marceline

Byukusenge Marceline, umuhinzi wo muri Koperative Komeza Umuhigo Muhinzi, avuga ko uburyo bushya bwo kuhira bwahinduye byinshi mu mibereho y’abagore. Mbere yahingaga ahegereye igishanga gusa kubera ikibazo cy’amazi, kandi kuhira byagenewe abagabo bafite imbaraga zo guterura rozwari.

Ubu we na bagenzi be barahinga kuri hegitari nyinshi kubera amazi aboneka ku buryo bworoshye.

Ati “Ubu n’abagore barahinga hegitari cyangwa ebyiri, bagasarura, bakiteza imbere. Uburyo bushya bw’imirasire y’izuba bwatwegereje amazi kandi bworohereza buri wese.”

Karaveri

Karaveri, nawe wo muri Koperative Komeza Umuhigo Muhinzi, avuga ko ibikorwa byo gusubiranya inkengero z’ikiyaga n’igishanga byabafashije kubona amazi ku misozi, aho REMA yashyize amazi hejuru, bikarinda abaturage guhinga ku nkengero z’ikiyaga.

Ati “REMA yadufashije kuzamura amazi ku musozi, twava ku nkengero tugakorera ubuhinzi aho amazi yageze. Ubu turahinga neza, kandi n’ibidukikije ntibitwangirika.”

Umwali Angélique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Umwali Angélique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko ikibazo cy’amapfa cyigeze kuba ikibazo gikomeye hagati ya 1997 na 2000, kikagira ingaruka ku musaruro n’ibidukikije. Yemeza ko nyuma yo gukorana na REMA n’izindi nzego, ibikorwa byakozwe byagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abaturage no kurengera ibidukikije.

Ati “Twatunganyije inkengero z’ikiyaga, dutera ibiti, dutunganya igishanga cya Murago, ndetse dushyiraho icyanya cyuhirwa. Abaturage benshi babonye amahirwe yo kubona akazi muri ibi bikorwa, kandi ubu bararoba amafi, barahinga, ubuzima bwabo bumeze neza.”

Ibikorwa byo gusubiranya ikiyaga cya Cyohoha n’inkengero zacyo byakozwe binyuze mu mushinga wa LDCF2 wa REMA ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera.

Icyiciro cya mbere cyatwaye miliyoni 50 Frw (Bugesera gusa), icya kabiri (2014–2016) gitwara miliyoni 669 Frw, naho icya gatatu (2018) cyatwaye miliyoni 404 Frw, aho 70% by’amafaranga yakoreshejwe yagiye mu mishahara y’abaturage bakoze iyo mirimo.

Carine kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM