Amakuru

Hon. Mukama Abbas yagaragaje uburyo Ububiligi bwahemukiye Abanyarwanda

Hon. Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, yagaragaje ko Ububiligi bwagize uruhare rukomeye mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no kubashora mu mateka mabi yabaganishije mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabivugiye kuri uyu wa 10 Mata 2025, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwego rw’Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Hon. Mukama yavuze ko Ububiligi bwakoze ibikorwa by’ivangura bigamije guca intege ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo gushyiraho amashyaka n’amashuri ashingiye ku moko.

Yagize ati: “Ibyago Abanyarwanda bagize ni uko twakolonejwe n’Ababiligi. Aho banyuze hose bashyize amacakubiri mu Banyarwanda. U Rwanda rwari igihugu gifite ubumwe, ariko Ububiligi buraducamo ibice.”

Yongeyeho ko abayobozi b’Abakoloni bashyizeho itegeko nshinga ribogamye, amashyaka abogamiye ku moko, ndetse n’imyigishirize y’ivangura, bikaba byarashyize u Rwanda mu nzira y’ubusumbane n’urwango.

Ati: “Hari nk’ishuri ryigagamo ubwoko bumwe gusa, rifashwa n’abihaye Imana. Wagiraga ngo ni iseminari y’abapadiri n’ababikira, ariko rishingiye ku ivangura.”

Yatanze urugero rw’igihugu cya Uganda cyakolonijwe n’Abongereza ariko kikaba kitagize amateka mabi nk’ay’u Rwanda, kuko Abongereza batashoye abaturage mu macakubiri nk’uko Ababiligi babigenje.

Ati: “Uganda ifite amoko arenga 60 ariko ntibigeze bagira amateka nk’ayo twagize, kuko abazabayoboye batabashyizemo ivangura nk’irishyizwe mu Banyarwanda.”

Hon. Mukama Abbas yasabye abitabiriye umuhango wo kwibuka, cyane cyane urubyiruko, gufata iya mbere mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ashimangira ko kubabarira atari ukwibagirwa.

Ati: “Iyo tubabarira si uko tuba twibagiwe. Tuba duhitamo kutaba imbata y’amateka mabi ahubwo tugahitamo kubaka u Rwanda rufite amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”

MURENZI M. Donatien, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko hari ibihugu bikwiye kwemera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho gusigara bicecekeye.

Ati: “Hari ibihugu bitaravuga ukuri ku ruhare bagize muri Jenoside. Ariko twe nk’Abanyarwanda tugomba gukomeza kwigisha amateka nyayo.” Yongeyeho ko urubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi bushingiye ku kuri, kugira ngo ruzabe urufunguzo rw’igihugu kirambye.

UMUBYEYI Médiatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, yibukije abitabiriye igikorwa ko kwibuka atari iby’abakuru gusa, ahubwo n’abana bavuka muri iki gihe bagomba kumenya amateka y’igihugu cyabo.

Yagize ati: “Abana n’urubyiruko ni bo bazaraga amateka y’igihugu. Tugomba kubigisha ukuri kugira ngo badacibwa intege n’abashaka guhindura amateka.”

Yashimiye kandi ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside nko mu rwego rwo kububakira inzu no kubaha ubufasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mutanguha Clément, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kigarama, yavuze ko nubwo hashize imyaka 31 Jenoside ihagaritswe, hakiri abarokotse bafite intimba y’uko imibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Birababaje kubona hari abarokotse bagifite ababo mu myobo, mu bihuru, cyangwa mu misozi aho bajugunywe n’abicanyi. Turacyakeneye ubutabera.”

Yanasabye ko ingufu zashyirwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ikwirakwizwa biciye ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru ry’abahakana cyangwa bapfobya Jenoside.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM