Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, abitabiriye bibukijwe ko ababyeyi n’abarezi bafite inshingano yihariye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, binyuze mu kubwiza abana ukuri ku mateka yaranze u Rwanda.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira imibiri irenga 1,200 y’Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa, bishwe mu gihe cya Jenoside, aho ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga muri icyo gice cyari kizwi nka Komini Butamwa.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside, Tuyisenge Amani Joseph, yagarutse ku buryo abaturanyi b’Abatutsi bababanye neza mbere y’intambara, ariko bakabagiraho ubugome bukomeye muri Jenoside.
Yagize ati: “Abaturanyi bacu twasangiraga amata n’abana babo, baraduhindutse, batangira kuduhiga no kudutema, batwirukana mu ngo zacu batwita abanzi b’igihugu.”
Tuyisenge yashimiye Ingabo za RPA-Inkotanyi zagaruye amahoro, anasaba ko ababyeyi n’abarezi baba umusemburo w’ukuri n’amahoro, bakigisha urubyiruko amateka nyayo y’igihugu.
Ati: “Ni inshingano z’ababyeyi n’abarezi kubwiza abana ukuri, bakabigisha amateka y’ukuri, aho guhabwa ibinyoma bisakazwa n’abakoze Jenoside bahungiye mu mahanga.”
Depite Hon. Icyitegetse Venuste, wari umushyitsi mukuru, na we yashimangiye ko urubyiruko rugomba gusigasirwa binyuze mu kumenya amateka nyayo, kurwanya abapfobya Jenoside no gukomeza guharanira ukuri n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Urubyiruko rugomba kuba urumuri rwerekana ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu. Aho rukoresheje imbuga nkoranyambaga, rufite inshingano zo guhangana n’abayagoreka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Bwana Hategekimana Silas, yagaragaje ko hakiri abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ko abantu bose bayamagana, cyane cyane binyuze mu gukoresha neza ikoranabuhanga.
Ati: “Turashaka ko imbuga nkoranyambaga ziba umuyoboro wo gusakaza ubumwe, aho kuba isoko y’amacakubiri. Tugomba kubaka igihugu, duharanira ko amateka mabi atazongera.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abaturage kwibuka biyubaka, banita ku mibereho y’abarokotse, by’umwihariko bahabwa inkunga zifasha mu mibereho myiza no mu kubaka ejo heza.
Ati: “Kwibuka ni ugushimangira icyerekezo cy’ubumwe n’ubudaheranwa. Nitwe dufite inshingano zo kurinda ibyagezweho.”
Iki gikorwa cyaranzwe n’isengesho, gushyira indabo ku mva, ubuhamya, amagambo y’ihumure n’ubutumwa bwo gushimangira ubumwe n’amahoro. Abaturage, urubyiruko n’abayobozi bose bahuriye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka: “Kwibuka Twiyubaka.”
Carine Kayitesi