Abaturage bo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bishimira imibereho myiza babayeho nyuma yo kwimurwa mu manegeka, bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo bubakiwe binyuze mu mushinga wa LDCF3 uteza imbere ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke.
Twizerimana Florida, umwe mu baturage batuzwa muri uyu mudugudu, yagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho ye nyuma yo kwimurwa ahantu haterwaga n’ibiza.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira Perezida Paul Kagame wankuye ahantu habi. Igihe cy’imvura cyageraga nkiruka ntakoresheje ngo mbe narohamye. Ariko ubu ubuzima bwarahindutse, nari n’uwaruciye n’uwarumira, nta kantu nagiraga. Ariko kubera ko nashyizwe ahantu heza kandi nkabona n’akazi ko ku muhanda, ubu mfite ibyo kwambara, mfite n’ubushobozi bwo kwishyurira umwana ishuri.”
Uretse kubona aho kuba heza hatari ibyago by’ibiza, Florida avuga ko kubona akazi byamufashije gutera intambwe mu mibereho ye, yisuganya, yongera icyizere cy’ejo hazaza.
Abakiri bato nabo ntibahishe ibyishimo batewe no kubona akazi babikesha uyu mushinga.
Uwingeneye Jacqueline, umwe mu rubyiruko rukora imirimo yo kubaka muri uyu mudugudu, yagize ati: “Uyu mushinga utaraza, ntitwiyumvishaga ko twabona amafaranga yo kwigurira icyo dushaka. Ariko ubu narakoze, ngeraho nishyira ku ntego zanjye maze nzigeraho.”
Yambabariye Clarisse nawe yagaragaje uko yakoresheje neza ayo yinjiza, abasha kwiteza imbere no guteganyiriza ejo hazaza: “N’ubwo nkora akazi ko gutema, maze kugura ingurube eshatu n’intama. Nishyurira mituweri abantu batandatu bo mu muryango wanjye kandi mfite n’ubwizigame. Uyu mushinga wampinduyeho byinshi.”
Tuyemere Jean Claude, umwe mu bubatsi b’uyu mudugudu, avuga ko mbere yaho yari umushumba w’inka z’abandi ariko ubu abayeho yihagije.
Ati: “Mbere uyu mushinga utaraza twari mu bukene bukabije. Ubu mfite inka, mfite n’isambu. N’iyo aka kazi kazaba karangiye, mfite icyo nishingikirizaho. Ndashimira Perezida kuko byose tubikesha imiyoborere ye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeza ko uyu mushinga wa REMA wafashije mu kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Nk’uko mwabibonye, harimo amaterasi, hariya hantu hatujwe abaturage, n’ibindi bikorwa byinshi REMA yadufashije. Ibyo byose ni ibikorwa bifatika byahinduye ubuzima bw’abaturage.”
Yongeyeho ko abaturage bakwiye gufata iya mbere mu kubungabunga ibyo bahawe, ati: “Iyi midugudu ni iyanyu, aya mashyamba ni ayanyu. Ni mwe mugomba kubifata neza. Mugihe mwaciye igiti, mujye muhasimbuza ikindi. Mwitondere n’amaterasi, muyitaho.”
Ku ruhande rwa REMA, Sindayigaya Charles, umuhuzabikorwa w’umushinga LDCF3, yasobanuye ko intego nyamukuru ari ugufasha abaturage kugira imibereho irambye bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Dufatanyije n’Akarere twimurira abaturage ahari ibibazo, nyuma tukareba icyo twabafasha kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi barambe.”
Uyu mushinga washyizwemo ibikorwa by’amajyambere birimo amaterasi ku buso bwa hegitari 400, gutera amashyamba kuri hegitari 2,100, kugeza amashanyarazi mu midugudu, gutera ibiti by’imbuto, no guteza imbere amatsinda yo kuzigama.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi mu karere ka Gakenke habarurwa ingo 93,609, aho ingo ibihumbi 30 zituye ahantu hatandukanye hatari imidugudu, ndetse 25% muri zo zituye mu manegeka. Byongeye kugeza ubu Akarere gafite imiryango 308 bakodeshereza yakuwe mu manegeka akabije.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Muzo wubakwa n’uyu mushinga wa LDCF3, uterwa inkunga na UNDP, ushyirwa mu bikorwa na REMA ku bufatanye n’ikigega GEF. Biteganyijwe ko uzagira inzu zigera kuri 300.
Umushinga wa LDCF3 ukorera mu turere twa Gakenke na Kirehe, ugamije kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kubarinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ifite agaciro ka miliyoni 8.5 z’amadolari y’Amerika.
Carine Kayitesi