Amakuru

Croix-Rouge y’u Rwanda irashimangira ko Ubumuntu ari inkingi y’iterambere ry’Abanyarwanda

Kuri uyu wa 25 Mata 2025, Croix-Rouge y’u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyaranzwe no gushishikariza buri wese kwimakaza indangagaciro y’Ubumuntu.

Mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bifatika by’Ubumuntu, Croix-Rouge y’u Rwanda yateye inkunga imiryango 30 y’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bakiri mu buzima bugoye, iyigezaho amafaranga n’ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa, hashimangiwe ko kwimakaza Ubumuntu ari bwo shingiro ryo kubaka sosiyete itekanye, irangwa n’ubwuzuzanye n’ubwubahane.

Basabye Abanyarwanda bose gukomeza kwigira ku mateka, bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo, ubufasha n’ubwitange ku bantu bose, cyane cyane abari mu bibazo.

 

Visi Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Uwamahoro Marie Josée, yavuze ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no gusigasira ibyagezweho ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Kuri iyi nshuro rero ntitwakwirengagiza ko tugomba no gusigasira ibyagezweho, ariko tunirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, niyo mpamvu rero mfashe uyu mwanya mbashimira cyane, nashimira ko muzi agaciro k’igikorwa Croix Rouge yakoze, muzi agaciro k’ubuzima, muzi n’agaciro ko kubaho neza, twibuke twiyubaka.”

Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Karamaga Apollinaire, yashimye intambwe abarokotse bagezeho, asaba gukomeza kwimakaza ubumwe no guhangana n’abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Intambwe mumaze kugeraho ni nziza cyane turayibashimira, bitanga agaciro n’icyubahiro ku bacu twabuze, ubuyobozi bwa Croix Rouge bwishimiye kubashyigikira, dukwiye gushyigikira ubwumwe n’ubudaheranwa bwacu, tugahashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ikindi dukwiye kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyacu uko bikwiriye, kugira ngo hatagira ubayobya.”

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Nduba, Ndemezo Narcisse, nawe yashimye uruhare rwa Croix-Rouge y’u Rwanda mu gufasha abarokotse Jenoside, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Niyo mpamvu rero dushimira Croix Rouge yicaye igatekereza ikavuga iti ‘aba bantu bakwiye kubona ahantu baba’, ubuzima bwari bushaririye ariko ubungubu uko bigenda biza tumeze neza, abanyarwanda bazabana uko byagenza kose n’abashobora kugira ingengabitekerezo ya Jenoside gahoro gahoro bazagenda bafatwa.”

Croix-Rouge y’u Rwanda yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi by’ubufasha, biri mu murongo wo kwimakaza Ubumuntu nk’indangagaciro ihoraho, igomba kuranga buri wese mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri.

Iki gikorwa cyari n’umwanya wo kunamira abazize Jenoside no gukomeza gushimangira umuhigo wo kurwanya ingengabitekerezo yayo mu ngeri zose.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM