Amakuru

Rubavu: Barashima ubutabazi bwihuse bwa Croix Rouge y’u Rwanda nyuma yo kwibasirwa n’ibiza

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Nyakiriba, Busasamana, na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, barashima inkunga bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda nyuma yo guhura n’ibiza by’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, byasize bamwe basenyewe amazu n’ibikoresho byo mu ngo bigatwarwa n’amazi.

Abaturage bahawe iyi nkunga bashimye cyane igikorwa, bavuga ko cyabakuye mu bwigunge no kwiheba. Dusingizimana Gabriel, umwe muri bo.

Yagize ati: “Twari tubayeho mu buryo bubi, amazu yasenyutse, ibikoresho bikanyagirwa, ariko Croix Rouge yaje kudutabara mu buryo bwihuse. Ubu turatekereza neza, twongeye kugira icyizere.”

Mazuru Donatien, nawe wagejejweho inkunga, yavuze ko yafashijwe kongera gusubira mu buzima busanzwe.

Ati: “Bampaye umukeka n’ibindi byari byaragiye, amazi yari yatwaye ibintu byose. Ubu ndongera kwiyubaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye cyane ubufasha Croix Rouge y’u Rwanda yatanze, abigereranya n’ubucuti nyakuri bugaragara mu byago.

Yagize ati: “Hari umugani baca ngo inshuti nyanshuti uyibona mu byago. Twagize ibyago, hari igihe amazi y’umugezi ava i Gishwati yinjiriye abaturage, basigara nta cyo kurarana, nta cyo gutekaho. Croix Rouge yaradutabaye, ni umufatanyabikorwa wacu wa hafi, kandi si ubwa mbere batugoboka.”

Mazimpaka Emmanuel

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yatangaje ko iyi nkunga ari igice cy’uruhare Croix Rouge ifite mu gufasha abaturage b’u Rwanda mu bihe bikomeye, nk’uko bikorwa kuva icyo kigo cyatangira gukorera mu gihugu mu 1962.

Yagize ati: “Croix Rouge y’u Rwanda yashatse ubufasha, akaba aribwo tumaze iminsi dutanga. Ejo twari mu Murenge wa Nyakiriba aho twahaye ibikoresho byo mu ngo imiryango 50. Uyu munsi twari muri Cyanzarwe na Busasamana aho hagejejwe ibikoresho ku miryango 88. Muri iyo miryango, 17 bahawe amabati 370. Abandi bahawe ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku.”

Yongeyeho ko hatanzwe ibiryamirwa birimo imikeka n’ibiringiti, ibikoresho byo mu gikoni birimo amasahani, amasefuriya, ibiyiko, n’iby’isuku birimo amasabune, amajerekani n’indobo.

Yanavuze ko n’ubundi buryo bwo gutabara harimo imyitozo yo gutabara abantu barohamye mu Kiyaga cya Kivu nabwo bwakomeje gukorwa.

Ibi bikorwa bya CoixRouge y’u Rwanda byo kugoboka abababaye kurusha amandi mu bahuye n’ibiza mo muri imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, birimo guha bamwe amabati yo gusakara amazu yasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga ndetse n’ibindi birimo ibiryamorwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro 6,714,000 frw.

Ibi bikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda bije mu gihe ibiza bikomeje kwibasira uturere tumwe na tumwe, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, bikaba byerekana uruhare runini rw’uyu muterankunga mu gufasha abatabaye.

Uretse ibi bikorwa byo gutanga inkunga, Croix Rouge y’u Rwanda ifite urubyiruko rw’abakorerabushake batorejwe gukora gutabara abaturage bashobora kurohama cyangwa kugwa mu kiyaga cya Kivu, bakaba bafite ibikoresho byabugenewe birimo ubwato.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM