Amakuru

Kicukiro – Kigarama: Urubyiruko rwasabwe gukomeza gusigasira amateka no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Tariki ya 16 Gicurasi 2025, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisange (G.S Kimisange), urubyiruko rwibukijwe ko rugomba gukura amasomo mu mateka y’igihugu, rukirinda icyayasubiza inyuma kandi rukarushaho kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muhango wabereye hamwe n’ibigo bitatu aribyo G.S Kimisange, EP Zuba na Garuka VTC, aho abanyeshuri, abarimu, ababyeyi ndetse n’abandi bashyitsi bitabiriye bahuriye ku butumwa bwo gukomeza kubaka u Rwanda rugendera ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Igirimbabazi Jean Yves

Mu butumwa bwatanzwe, Igirimbabazi Jean Yves uhagarariye umuryango AERG Isano muri G.S Kimisange, yagaragaje ko nubwo imyaka 31 ishize Jenoside ibaye, ingengabitekerezo yayo ikigaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kuba ku isonga mu kuyirwanya.

Yagize ati: “Dukwiye kuba intwari zo guhangana n’abagoreka amateka yacu, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho urubyiruko rukunze kwibera. Ababyeyi n’abandi bakuru bafite inshingano zo kutwigisha amateka nyayo, batayagoreka.”

Madamu Berthilde Nyiraminani, Umuyobozi wa G.S Kimisange

 

Madamu Berthilde Nyiraminani, Umuyobozi wa G.S Kimisange, yashimiye ababyeyi n’abashyitsi bitabiriye umuhango, agaragaza ko kwibuka ari uburyo bwo kwimakaza amahoro n’urukundo mu rubyiruko.

Ati: “Kwibuka ni uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu cyubakiye ku rukundo, aho urubyiruko rwatozwa gushishikarira ibikorwa byiza bizubaka ejo hazaza h’igihugu.”

James Niyongira, Visi Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama

James Niyongira, Visi Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama, yagaragaje ko gahunda yo kwibuka ifite uruhare runini mu gusigasira amateka no gufasha urubyiruko kubaka ejo heza.

Yagize ati: “Kwibuka si ukwibabaza gusa, ahubwo ni amahirwe yo kwigira ku mateka, tukayagezaho n’abana bacu kugira ngo bazabe abubatsi b’u Rwanda rushya.”

Idi Kayijuka, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kigarama

Idi Kayijuka, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kigarama wari umushyitsi mukuru, yashishikarije urubyiruko n’abitabiriye umuhango kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’abantu bayiteguye. Uyu munsi hari abagerageza gukomeza guhembera ayo mateka mabi, tugomba kuba maso tukababurizamo.”

Ngabo Dieudonné

Ngabo Dieudonné, umwe mu barokotse Jenoside akaba yaranize muri G.S Kimisange mbere ya 1994, yahaye urubyiruko ubuhamya bugaragaza uburyo ivangura ryatangiraga mu mashuri ndetse n’uburyo bamwe mu bana bigaga muri iki kigo bafatanyije mu bikorwa byo kwica bagenzi babo.

Yagize ati: “Abana biganaga hano bamwe bagize uruhare mu bwicanyi. Ndashishikariza abari hano kuba abana beza, barangwa n’urukundo, bifuza kuzaba abaganga, abarimu n’abayobozi bazima batari abatoza urwango.”

Yagaragaje kandi uruhare rw’abayobozi bo mu gihe cya Jenoside, nka Rurangwa Leo wari umuyobozi w’ikigo na Gakuru Theoneste wari Konsiye, mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha muri Kimisange.

G.S Kimisange ni kimwe mu bigo by’amashuri byashinzwe mbere ya Jenoside, kikaba cyarigagamo abana bo mu mashuri abanza. Mu gihe cya Jenoside, bamwe mu banyeshuri n’imiryango yabo biciwe aho, ibintu byasigiye iki kigo amateka akomeye urubyiruko rugomba kwigiraho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM