Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku kigo cy’amashuri cya Ituze Nursery and Primary School giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, ku wa 16 Gicurasi 2025, abanyeshuri bahawe inyigisho n’ubutumwa bwubaka, bubakangurira kurangwa n’urukundo rw’igihugu no kwirinda amacakubiri.
Rwasamirera Isaa, umwarimu kuri iri shuri, yasobanuye amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside, agaragaza uruhare rukomeye urubyiruko rugomba kugira mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda ni mwebwe, ni natwe turi hano. Tugomba kubaho tutarebana mu moko, ahubwo tukimakaza ‘Ndi Umunyarwanda’, kuko ni cyo kiduhuza twese. Nta moko tugira, uzabikubwira azaba akubeshya. Iby’uko umuntu ari muremure cyangwa afite izuru runaka ni ubushobozi bw’Imana. Tugomba gukunda igihugu cyacu, tukagifata nk’icy’ingenzi, kandi amateka ashaririye twaciyemo akatubera isomo ryo kurwanya urwango n’amacakubiri yasenye umuryango nyarwanda.”
Mukarurangwa, umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagari ka Mumena, yasangije abana ubuhamya bw’ibyamubayeho, anabibutsa gukura batekereza neza no kwirinda abashaka kubashuka cyangwa kubabibamo urwango.
Yagize ati: “Mujye mubana neza mukundane mutarobanuye, mwirinde inzira mbi n’amagambo mabi. N’iyo umubyeyi wanyu ashaka kubayobya, mujye mumubwira ko atari ko babigisha.”
Sinyigaya Protais, Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Mumena, yabasabye kutemera inyigisho zose, cyane cyane izibiba urwango, anasaba abana kugira ijambo igihe babwirwa ibinyuranye n’indangagaciro bigishwa.
Yagize ati: “Ababyeyi bamwe babiba ingengabitekerezo mu bana babo. Iyo umubyeyi akubwiye ibintu utigishwa ku ishuri, ugomba kumubwira uti ‘ariko ibyo ntabwo tubyiga’. Kuko icyo wakuye ku mubyeyi kitari cyiza ushobora kugikwirakwiza mu bandi. Nimurwanye imvugo mbi n’amacakubiri.”
Nkunzimana Frederic, ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Nyamirambo, yasabye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitagomba kugarukira ku magambo gusa.
Ati: “Mugomba kurwanya abahakana Jenoside n’abayipfobya, ariko ntibibe amagambo gusa, ahubwo mubivuge bibavuye ku mutima. Ababyeyi nabo twabasabye kwigisha abana amateka atagoretswe.”
Murekatete Mariam, Umuyobozi wa Ituze Nursery and Primary School, yavuze ko Kwibuka bifasha abana gusobanukirwa n’amateka no kwimakaza umuco nyarwanda.
Ati: “Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo twigishe abana bacu umuco, tubatoze kurazira, kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi. Ubuyobozi bw’ishuri bwahisemo kwigisha abana amateka y’ukuri, ndetse no gushimangira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije ubumwe n’ubudaheranwa. Ababyeyi barasabwa gufasha ishuri muri uru rugendo rwo kubwira abana amateka atagoretswe.”
Iki gikorwa cyasize isomo rikomeye ku banyeshuri bato, ribibutsa ko urugamba rwo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango rutangirira mu burezi n’uburere bahabwa kuva bakiri bato.