Abanyarwanda 800 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, mugitondo cyo ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025 bageze mu Rwanda, aho bagiye gusubira mu miryango yabo, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Imvaho Nshya.
Bambutse banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abageze mu Rwanda bagizwe n’abagabo bake mu gihe bigaragara ko abagore n’abana ari benshi.
Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko bazanye impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyabo.
Asobanura ko izo mpunzi zari zarafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR nk’amayeri akoreshwa na FDLR ndetse na Guverinoma ya Congo.
Ati: “Muzi ko inkambi z’impunzi za Kanyarucinya, Mugunga, Rushagara ni ho abagize umutwe wa FDLR, Guverinoma ya Congo n’abayishyigikiye bari bafatiye bugwate impunzi.”
Asobanura ko ayo ari amayeri akoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo abasivili bakomeze kuba ahantu habera imirwano.
Ati: “Twe twafashe umwanzuro wo kubasubiza iwabo duhereye ku bacanshuro. Abanyamahanga bose bagomba gusubira iwabo. Twahereye ku bacanshuro b’Abanyaburayi, hakurikiraho ingabo za SADC zirimo abaguye ku rugamba n’abarukomerekeyeho.
Nyuma y’ibyo twazanye Abanyarwanda kuko ni abanyamahanga bahungiye hariya kuva mu myaka 30, bahunganye n’ingabo zatsinzwe, Ex FAR, n’interahamwe zakoze Jenoside hano mu Rwanda.
Bambukanye kuri uyu mupaka n’intwaro zabo ariko bongera guhabwa izindi ntwaro n’ubutegetsi butandukanye bwa Congo. Ntibashoboraga gusigara bonyine.”
Dr Balinda yavuze ko nyuma y’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2019 yashyizweho umukono na CNDP na Leta ya Congo, bemeranyijwe ko hagomba gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’impande eshatu, Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku Mpunzi, UNHCR, Guverinoma ya Congo n’iy’u Rwanda.
Ayo masezerano y’impande zombi uko ari eshatu, yavugaga ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zigomba gutaha iwabo.
Harimo kandi ko impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda mu nkambi zitandukanye na zo zigomba gusubira iwabo.
Avuga ko hashize imyaka 15 haganiriwe ku masezerano nk’ayo ariko ko ntacyakozwe muri iyo myaka yose.
Ati: “Ubu ni bwo ayo masezerano arimo ashyirwa mu bikorwa, si Leta ya Congo ibikoze ni twe tubikoze, AFC/M23.”
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda mu gihe mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, abandi 360 bageze mu Rwanda.
Biteganyijwe ko izi mpunzi zose zari zarafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR zose zizabanza kunyuzwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, mbere yuko basubira mu miryango yabo.
Kayitesi Carine