Amakuru

Malayika Murinzi: Inkingi y’urukundo n’ubwiyunge mu kurengera umwana

Gahunda ya Malayika Murinzi, yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 1997, ikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kurengera umwana no kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu n’urukundo rudashingiye ku maraso. Ababyeyi bayitabiriye bafasha abana batagira kivurira kubona umuryango ubitaho, babaha urukundo, umutekano n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Ku wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, ku cyicaro cya ULK ku Gisozi, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Malayika Murinzi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Fata umwana wese nk’uwawe.”

Ni umunsi wahurije hamwe ba Malayika Murinzi baturutse hirya no hino mu gihugu, abahagarariye inzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage bishimira uruhare rwo kurera abana batarabyaye ariko babitaho nk’ababyeyi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana

 

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Console Uwimana, yashimiye ba Malayika Murinzi ku bikorwa by’indashyikirwa byo kwita ku bana batabakomokaho.

Yagize ati: “Turabazi, ni ababyeyi barangwa n’impuhwe n’urukundo.”

Yashimiye kandi Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame kubera politiki n’ingamba zafashije abana b’imfubyi kubona imiryango ibitaho binyuze mu kwinjira muri gahunda ya Malayika Murinzi.

Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irimo irishingiye ku gitsina, imirire mibi, guta ishuri ndetse n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Dukwiye gusubira ku muco nyarwanda, aho umwana wese yarerwaga nk’uw’umuryango wose.”

Ababyeyi bitabiriye uyu munsi bagaragaje ibyishimo n’ishema batewe no kugira uruhare mu kurera neza abana batarabyaye.

UWAMBAJEMARIYA Vilginia

UWAMBAJEMARIYA Vilgenie wo mu karere ka Gisagara yavuze ku mpanga yitayeho zavutse nyina agahita apfa.

Yagize ati: “Nabafashe bakivuka mbashyira ku ibere, ntaraherukaga konsa ntizeye ko amashereka azaza, baguma gukina n’ibere amashereka arashyira araza. Ubu bafite imyaka ine, bameze neza, ariko bazi ko ari njye mama wabo, kuko bakiri bato ntawurababwira uko byagenze, n’ubu baracyanyonka rwoze biteteye bishimye, barankunda cyane.”

Ibi byagaragaje ko urukundo nyarwo rudashingira ku mubyaro ahubwo ruvuka mu mutima wuje impuhwe n’ubwitange.

Safari Jean Paul

Jean Paul Safari wo mu karere ka Gasabo, nawe uri muri iyi gahunda, yavuze ko n’ubwo atari umubyeyi w’amaraso, ari inshuti y’umuryango akaba afite umwana yitaho.

Yagize ati: “Uyu munsi ni n’uw’ibyishimo n’ishema. Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa baduha imbaraga zo kudacogora urugamba twiyemeje nk’ababyeyi barerera u Rwanda rw’ejo hazaza.”

BENENGANJI Fénias waturutse mu karere ka Burera yagaragaje icyifuzo cy’uko ba Malayika Murinzi bashyigikirwa kurushaho, bagahuzwa n’abana barera mu mahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.

Ati: “Dukeneye intego imwe, duhuze umugambi n’ubufatanye buhoraho.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umuryango (NCDA), Assumpta Ingabire, yashimiye ababyeyi bifatanya na Leta mu gufasha abana kubona umutekano, urukundo n’ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Ati: “Muha abana urukundo rwa kibyeyi n’ikizere cyo kubaho kandi batekanye.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, mu butumwa bwe, yashimiye NCDA kuba yarateguye uyu munsi wo guha agaciro ababyeyi barera abana nk’ababo bwite.

Yagize ati: “Wite ku mwana wese nk’uwawe, kubivuga biroroshye ariko iki gikorwa kiraremereye ariko cy’urukundo.”

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo n’imbyino zagaragaje ubutumwa bwo kurera no kwita ku bana nk’abacu, amafunguro afasha abana ndetse n’ibiganiro byubaka.

Ba Malayika Murinzi basabwe gukomeza kuba icyitegererezo mu muryango nyarwanda, kwihanganira imbogamizi bahura na zo no gukomeza kubaka umuryango utekanye kandi uzira ihohoterwa.

Gahunda ya Malayika Murinzi imaze imyaka irenga 25 ishyirwa mu bikorwa, ikaba ikorera mu turere twose 30 tw’igihugu, aho ifite ba Malayika Murinzi barenga 4,000. Iyi gahunda ifasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rirambye no kwimakaza indangagaciro z’umuryango nyarwanda ushingiye ku rukundo, ubumuntu n’ubwuzuzanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM