Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze bashimye cyane uruhare rw’ibigo byita ku bana bato bizwi nka Urugo Mbonezamikurire (ECDs), bavuga ko byagize uruhare rukomeye mu gufasha abana babo gukura neza, kwiga imyitwarire myiza no gutegura ejo heza haba ku mwana ndetse no ku muryango muri rusange.
Ibi byagarutsweho ku wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abanyamakuru ku iterambere ry’abana bato yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’u Rwanda (ARJ), binyuze mu mushinga Tubakuze.
Muhawenimana Shakira, umubyeyi ufite umwana mu irerero ryegereye aho atuye, yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwahindutse nyuma yo kubona aho nsigira umwana ngiye kwiga no gukora. Nabonye ishuri ryo kwiga imashini ku musigiti, mfite umwana w’umwaka n’igice, mbaza niba namujyana mu irerero baranyemerera. Umwana amaze umwaka n’igice ahafashirizwa, narangije kwiga kudoda ubu natangiye kwikorera. Nta ho nari kubona uko niga iyo ntabona aho nshyira umwana.”
Yakomeje ashimira uburyo abana bafatwa neza, bagahabwa indyo yuzuye, bakigishwa ndetse bakitabwaho ku buryo umwana we w’imyaka ibiri n’igice ashobora kuvuga Icyongereza kandi afite isuku ishimishije.
Yagize ati: “Turashishikariza abandi babyeyi kuzana abana babo mu mirerero kuko bifasha umwana gukura neza, umubyeyi nawe agashobora kwiteza imbere.”
Nizeyimana Françoise, umubyeyi ukora ubucuruzi bw’ibirayi, nawe yagaragaje akamaro k’irerero ku mwana we n’ubuzima bwe bw’umunsi ku munsi ati: “Mbere byarangoraga. Najyanaga umwana ku kazi, akicara ahantu hatizewe, rimwe na rimwe akagwa cyangwa akabangamira abakiriya. Ariko ubu baramutekera, bakamugaburira, saa sita agasinzira neza. Nanjiye kubona uko nkora ntuje.”
Ku bufatanye na NCDA n’Akarere ka Musanze, Umushinga ADP wubatse urugo mbonezamikurire rwakira abana kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 4, by’umwihariko hafashwa abana b’ababyeyi bakora ubucuruzi mu isoko rya Musanze.
Umuyobozi w’uyu mushinga yagize ati: “Twari tugamije gufasha ababyeyi badashobora kubona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo kubera akazi. Abana bahabwa indyo yuzuye, barigishwa kandi bagahabwa umutekano n’urukundo bikwiye. Ibi byagize uruhare runini mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.”
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yasabye abanyamakuru gukomeza kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababyeyi ku burere bw’abana bato, ndetse anashima inzego zafashije gushyiraho ibi bigo.
Yagize ati: “Ibi ntibisaba ubushobozi bwinshi, ahubwo bisaba icyemezo n’ubufatanye. Dukeneye ko buri rwego rubigiramo uruhare kugira ngo umwana w’u Rwanda akure neza.”
Amahugurwa yasojwe yari mu rwego rwo kongerera ubumenyi abanyamakuru kugira ngo barusheho gufasha mu bukangurambaga bwo kurengera uburere bw’abana bato, no gufatanya na Leta kugera ku ntego yo kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kuva kuri 33% muri 2024 kugeza kuri 15% bitarenze 2029.
Ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa bose bibukijwe ko kugira ngo abana bakure neza, bisaba ubufatanye hagati y’umuryango, leta n’abikorera, ibintu bigaragaza ko ECDs atari ahantu ho gusigira umwana gusa, ahubwo ari ahubaka ejo hazaza h’igihugu.
Carine Kayitesi