AMAHANGA

U Rwanda na Misiri byiyemeje kwagura ubutwererane mu bya gisirikare

Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa,Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Imvaho, avuga ko ku Cyumweru tariki ya 01 /06 2025, Lt. Gen. Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Mubarakh Muganga, ku Birindiro Bikuru biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buhamya ko urwo ruzinduko rukubiye mu mbaraga zikomeje gushyirwa mu kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Iyo ngo ni indi ntambwe ihambaye mu kurushaho gusigasira umubano w’u Rwanda na Misiri ukomeje gutera imbere mu rwego rw’ubuzima, amahugurwa no mu zindi nzego zinyuranye.

Ibiganiro by’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi byibanze mu kurushaho kongerera ubushobozi imishinga ihuriweho, kurushaho kwagura ubutwererane, no gutahura izindi nzego nshya z’ubutwererane bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane hagati y’Abagaba Bakuru n’Ibihugu byombi, aho barushijeho gushimangira ubushake bw’ingabo z’ibihugu byombi bwo guharanira ubufatanye bw’igihe kirekire kandi buramba.

Mbere yo gusura Ibiridiro Bikuru bya RDF, Lt. Gen. Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi , aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima n’izindi.

Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Nanone kandi ibihugu byombi binahuzwa n’icyogogo cy’uruzi rwa Nil aho u Rwanda rufite amasoko arurasukiramo.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri ni ubw’igihe kurekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali guhera mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo na yo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM