AMAHANGA

Perezida Kagame yunamiye abaguye mu ntambara yo kubohora Algeriya

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algeriya, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame ari muri Algeriya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye.
Iyi Ntambara yo kurwanira Ubwigenge bwa Algérie yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962. Ni Intambara yashyize iherezo ku bukoroni bw’u Bufaransa muri Algérie, bwari bumaze imyaka irenga 130 kuko bwari bwaratangiye mu 1830.
Iyi Ntambara yatangiye ubwo Ishyaka rya ’The National Liberation Front’ (FLN) ryagabaga ibitero bizwi nka ’Toussaint Rouge.’
U Bufaransa bwohereje ingabo ibihumbi mu guhangana n’abaturage ba Algeriya barwanira ubwigenge bwabo, bakora ibikorwa birimo iyicarubozo, ihohotera no kwica abaturage, cyane cyane mu rugamba rwo guhanganira Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Alger rwaciye ibintu hagati ya 1956 na 1957.
Impande zombi zaje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, ku itariki ya 1 Nyakanga, 1962 abaturage b’icyo gihugu bakora amatora ya referandumu, igamije kubahesha ubwigenge. Iyi ntego yo kugera ku bwigenge yagezweho mu minsi ine yakurikiyeho, ku itariki ya 5 Nyakanga, 1962.
Leta ya Algeriya igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 baguye muri iyi ntambara.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM