Amakuru

Perezida Kagame yageze muri Algeria mu ruzinduko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Alger muri Algeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune., Perezida w’icyo gihugu .
Muri urwo ruzinduko rusoza ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, Abakuru b’Ibihugu bombi baragirana ibiganiro byihariye mu Ngoro ya Perezida ya El Mouradia, bikurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi.
Nanone kandi abayobozi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizibanda ku iterambere ry’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame azunamira akanashyira indabyo ku Rwibutso rw’Abishwe mu Ntambara yo guharanira ubwigenge rwa Maqam Echahid.
Nanone kandi byitezwe ko azasura Ishuri ry’Algeria ryigisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (ENSIA) ahari kwiga abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda.
Abo banyeshuri boherejwe muri icyo gohugu bagiye kongera ubumenyi bwihariye mu masomo yibanda ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) no kubika amakuru.
Nyuma y’aho Perezida Kagame arakirwa ku meza aho basangira ibya nimugoroba mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida Kagame muri Algeria rukurikiranurwo yaherukaga kugirira muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015.
Biteganywa ko muri uru ruzinduko hasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, agamije kurushaho kubyaza inyungu zigaragara ku mpamde zombi.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM