Amakuru

Abayisalamu bizihije Eid al Adha 

Kuri uyu wa 06 Kanama 2025, Abayisilamu bo mu Rwanda, bahuriye mu bice bitandukanye by’igihugu bizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, bibuka uko Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.

Isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ryitabirwa n’Abayisilamu benshi, kuko stade yari yuzuye.
Uyu munsi benshi bakunda kwita ’Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.
Minani Hemedi uri mu Bayisilamu bizihirije uyu munsi mukuru i Nyamirambo, yabwiye IGIHE ko kuri bo ari nk’umuganura, ko bawukoresha basabana n’abandi.
Ati “Ni umunsi Sogokuruza wacu, Intumwa Ibrahim yategetswe gutambaho igitambo, agiye gutanga umwana we aza guhabwa intama aba ari yo atanga. Abayisilamu rero aho bari basabwa kuza kubaga bahereye ku matungo magufi (ihene cyangwa intama) n’inka cyangwa ingamiya.”
Aya matungo aba arimo igice kimwe umuntu ashobora kurya we n’umuryango we, icyo agomba guha abaturanyi n’icyo agomba guha abatishoboye.
Uyu munsi wizihizwa mu minsi itatu ku buryo umuntu ashobora kubaga uwo munsi cyangwa ukurikiyeho, kandi abo asangira na bo baba abaturanyi ntarobanure ku myemerere cyangwa idini abarizwamo.
Sheikh Omar Suleiman Iyakaremye yavuze ko abayisilamu bizihiza uyu munsi bazirikana guca bugufi no kwimakaza urukundo bigiye kuri Aburahamu ubwo yemeraga gutamba umwana we.
Ati “Ubundi Aburahamu tumwigiraho amasomo menshi, arimo kugira umuryango no kuwuha agaciro. Amasomo ya kabiri ni ukubaha Imana mu buryo bw’ikirenga. Ubundi icyari kigambiriwe kuri Aburaham ntabwo kwari ugutamba umwana we ahubwo byari ukugerageza ukwemera kwe no guca bugufi by’ukuri.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko umunsi wa Eid Al Adha ari umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam, abasaba kuwizihiza mu byishimo kandi barangwa n’urukundo.
Ati “Igitambo ni inyungu yo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo nabo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo.”
Yasabye abayisilamu kurangwa no kubaha Imana, kwitondera amategeko yayo, gukunda igihugu, guharanira kugikunda no kugiteza imbere.
Sheikh Sindayigaya yatangaje kandi ko nk’idini ya Islam mu Rwanda biteganyijwe ko habagwa inka 300 zatwaye arenga miliyoni 190 Frw zigahabwa abatishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kubaga igitambo cyabereye mu Karere ka Bugesera ku ibagiro rya Ntarama.
Yavuze kandi ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije kongera umubare w’abayoboke bayo bigaragara ko ukiri muto.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM