Gatanu tariki 06 Kamena 2025, Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko mu Rugo rw’Impinganzima rw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni Igikorwa kijyanye no kwibuka Abatutsi 308 bagize imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uru rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi, rutuwemo n’ababyeyi 43 barimo abakecuru 37 n’abasaza 6.
Nk’uko tubikesha Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yashimiye Leta y’u Rwanda yongeye kugarura ubuzima n’icyizere cyo kubaho kw’Abanyarwanda, aho avuga ko ubuzima ari impano ikomeye kandi y’agaciro.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni uburyo bwiza bwo kongera kubwira urubyiruko n’abato ko ibyabaye bitagomba kuzongera kubaho ukundi.
Ni n’uburyo bwo kwereka abakuru twaje kwifatanya na bo mu rugo rw’Impinganzima ko amahitamo twakoze nk’Abanyarwanda yo guharanira igihugu kirangwa n’Ubumwe, Amahoro, Ubudaheranwa n’Iterambere ari yo adufasha gukomeza kubaka u Rwanda rutazongera kubabara ukundi.”
Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, yihanganishije ababyeyi mu mugoroba wo kwibuka.
Yagize ati: “Babyeyi bacu, Ubudaheranwa mutwereka, ni isoko y’icyizere n’imbaraga bidufasha gukomeza kubaba hafi, Intwararumuri twaje kubabwira ko mutari mwenyine, turi kumwe nk’abana banyu.”
Yanashimiye kandi byimazeyo abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kwita ku buzima bw’Intwaza.
Igikorwa cyo kwibukira mu Rugo rw’Impinganzima cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Cyabimburiwe n’umugoroba wo kwibuka no kuzirikana abo mu miryango y’Intwaza zitujwe muri uru rugo bishwe muri Jenoside yakotrewe Abatutsi ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere.
Kayitesi Carine