Kuva ku ya 1 Kamena kugeza Ku ya 5 Kamena I Kigali hatangiye imurikabikorwa mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ryiswe TVET Expo 2025 ndetse n’inampa muzamahanga ya Future Skills Forum 2025.
Ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board) ndetse n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic).
muri iri murikabikorwa ry’imyuga ndetse n’ubumenyingiro hamuritswe ibikorwa bitandukanye mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ndetse ubwo ryasozwaga hanatangwa ibihembo ku bahize abandi.
muri iri murikabikorwa hagaragajwe udushya dutandukanye nkaho hagaragajwe imodoka yaka hakoreshejwe telephone.
Dusabumugisha Gervais wꞌimyaka 20 usanzwe wiga muri Nyanza Technical Secondary School yateye intambwe ikomeye akora imodoka ifite ikoranabuhanga rigezweho, aho nyirayo ashobora kuyatsa atari kumwe na yo.
Ikoresha ikoranabuhanga rigezweho aho umuntu ashobora kuyigenzura no kuyatsa atari hafi yayo, bigakorwa hifashishijwe telefone. Iyi modoka ifite na camera ifasha uyitwaye kuyibona mu nguni zose.
Dusabumugisha yabwiye Itangazamakuru ko bitari ubwa mbere akoze imodoka yifashishije ubumenyi bwe, ariko kuri iyi nshuro iyi yo yayihaye umwanya we wose.
Icyakora ntabwo imodoka iruzura neza kuko izaba ikoresha amashanyarazi na lisansi. Igice cy’amashanyarazi cyamaze kuzura ndetse bamaze no gutegura ahazashyirwa batiri y’amashanyarazi nubwo bakiyitegereje.
Dusabumugisha yavuze ko batekereje uburyo bafasha n’abafite imodoka zisanzwe zidafite ikoranabuhanga rigezweho, bagafashwa kuribona.
Yashatse camera yakwifashisha yubaka n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwafasha guhuza izo camera zashyizwe ku modoka na telefone ku buryo uyitwaye abona imodoka mu nguni zose.
Mu bikoresho yakoresheje ndetse byamutwaye amafaranga harimo amabati, moteri ya lisansi, ibyuma byakoreshejwe mu kubaka igituza cy’imodoka, amapine, amatara yose y’imodoka ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye burimo n’ubufasha mu gushyushya imodoka umutu atayiri iruhande.
Byose yabiguze mu Rwanda yunganirwa n’ibyari biri ku ishuri yigamo
Uyu musore agaragaza ko ashaka kubaka iyo modoka ku buryo igira ikoranabuhanga rigezweho hamwe yanakwitwara, bidasabye umushoferi, yemeza ko ubwo bumenyi bwose abufite icyo yifuza ari ugufashwa mu mikoro.
Umwarimu wigisha Dusabumugisha muri Technical Secondary School, Kankindi Amina yagize ati “Iki gikorwa kiracyakomeje. Twagitangiye tugerageza kureba niba cyashoboka gusa ubu turateganya kuzakora n’izindi imodoka zizabashe kugera ku isoko ryꞌumurimo.”
Yavuze ko yanamuhenze ko aho imodoka igeze imaze gutwara miliyoni zigera muri 14 Frw.
Yakomeje asaba Abanyarwanda kudatererana imyuga ahubwo bakayiha agaciro kuko bidasaba amashuri ahambaye, bagafasha abana gushyira mu bikorwa ibyo bize mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga itandukanye ndetse n’uruhare runini igira mu gushyigikira abanyeshuri muri rusange haba mu kubafasha kubona ibikoresho bihagije n’izindi mfashanyigisho.
Yasabye kandi ko igihugu cyabunganira mu kubona ibikoresho abana babo bakenera bakora ku mishinga nk’iyo ishingiye ku dushya.
Norbert Nyuzahayo