Ibihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi ndetse n’u Rwanda biri kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ku buryo bwo kwita ku bafite ubumuga mu bihe by’ibiza, hagamijwe kubarinda ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yahuje inzego zitandukanye zihagarariye abafite ubumuga, yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo n’abantu bakoresha amagare yihariye, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye ku bafite ubumuga, atanga urugero rw’igihe Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’imyuzure.
Yagize ati: “Mu Burengerazuba hagiye haba imyuzure ndetse no mu Mujyi wa Kigali, mu gihe imvura yagwaga mu bice bya Nyabugogo. Hariya hari abantu bacu, Abanyarwanda bagiye bagiriramo ibibazo.”
Yakomeje ashimira Leta ku bikorwa bitandukanye ikora bigamije gufasha abafite ubumuga guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ku ruhande rw’u Burundi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abafite Ubumuga, Hatungimana Alexis, yavuze ko iki gihugu cyahuye n’ibiza bitandukanye birimo imyuzure yabaye mu Gatumba, ku kiyaga cya Tanganyika no ku ruzi rwa Rusizi.
Ati: “Iyo myuzure ituma abafite ubumuga bahura n’ibyago bikikuba kabiri ku bagore, aho usanga umugore ufite ubumuga adashobora guhungana ibye.”
Yavuze ko hakiri icyuho mu gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Beth Nasiforo, yashimangiye ko u Rwanda rwateye intambwe mu kubungabunga ubuzima bw’abafite ubumuga mu gihe cy’ibiza.
Ati: “Hari byinshi byagiye bigerwaho. Mu gihe cy’ibiza abafite ubumuga baratabarwa. Hari amagare abafasha mu turere dutandukanye, ku buryo hagize ikiba amatangazo atangwa kugira ngo nabo babashe guhunga.”
Yongeyeho ko abakozi b’ubutabazi bakwiye kuba bazi ururimi rw’amarenga kugira ngo bavugane neza n’abafite ubumuga bwo kutumva, ndetse bakabagezaho amakuru ku gihe.
Dr Mukarwego yavuze ko ibihugu birimo u Burundi na Kenya biri gusangizanya ubunararibonye n’u Rwanda, kugira ngo harebwe uko ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga mu bihe by’ibiza byakomeza kunozwa.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo, yashimangiye ko ari ingenzi gukomeza guteza imbere gahunda zita ku bafite ubumuga, cyane cyane mu bihe bidasanzwe by’ibiza.


