Amakuru

Kwibuka 31: Mu Murenge wa Rwezamenyo bavuga ko Abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka no kwiremamo icyizere cy’ejo hazaza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025 Mu Murenge wa Rwezamenyo bakoze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu barimo Depite Karisa Jean Sauveur wari n’umushyitsi mukuru, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’imibereho Madamu Urujeni, mu bifatanyije n’abahatuye harimo Depite Kalisa Jean Sauveur, Umuyobozi , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge , uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyarugenge , Inzego z’umutekano, Abarokotse Jenoside mu murenge wa Rwezamenyo inshuti ndetse n’abaturanyi.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 mu Murenge wa Rwezamenyo, cyabanjirijwe no kunamira ndetse no guha icyubahiro abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Muri iki gikorwa uwatanze ubuhamya bw’Abarokokeye mu ishuri rya Saint Joseph yagaragaje uburyo Abatutsi bari bahungiye muri iryo shuri bishwe nabi ndetse bari bahungiye aho bari bazi ko bari burokokere kuko hari mu bihaye Imana ndetse anagaragaza uburyo bamwe mu bari Abayobozi b’umujyi wa Kigali barimo Renzaho Tharicisse bari barateguye kubarimbura bakabamaraho aho ku itariki ya 6 Kamena 1994 babagabyeho igitero cyo kubatsemba burundu ariko Imana ikagira abo irokora bakaba bakiriho.

Yashimiye ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside asaba cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi ndetse igihe byaba ngombwa n’abo bakaba bakwitangira igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo Madamu Nirera Marie Rose yabwiye Itangazamakuru ko n’ubwo abarokotse bo muri Rwezamenyo baciye mu nzira y’umusaraba kuri ubu mu myaka 30 ishize bamaze kwiyubaka no kwiremamo icyizere kuri ubu bibuka ku nshuro ya 31 bakaba babona ko abarokotse babayeho neza muri rusange babikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubitaho buri munsi.

Yavuze ko abanyeshuri bariga neza ndetse n’abadafite ubushobozi bakaba barashakiwe aho kwiga harimo nabiga ibijyanye n’imyuga kugira ngo babashe kwigira barye icyo bakoreye.

Yasabye urubyiruko guharanira ubumwe, Gukunda Igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya no kugera ikirenge mu cya bakuru babo bahagaritse Jenoside.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM