Mu gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe Igororamuco (NRS) bashyize imbaraga muri gahunda zo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwita ku bahungabanyijwe n’ingaruka zabyo, imibare mishya igaragaza ko ibiyobyabwenge bikomeje gusenya umuryango nyarwanda aho abagera kuri 243 bari mu bigo ngororamuco basenye ingo zabo bazihunze kubera kubatwa nabyo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 16 Kamena 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 10 bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bugana ku munsi mpuzamahanga w’isi ugenewe iyo nsanganyamatsiko wizihizwa tariki ya 26 Kamena buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko nubwo benshi bibwira ko ibiyobyabwenge ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, biri gusenya inzego zose z’imibereho y’Abanyarwanda – harimo ingo, uburezi, umurimo n’ubuzima bw’imitekerereze.
Ati: “Imiryango 243 yasenyutse kubera ibiyobyabwenge, mu gihe abandi 861 bataye akazi kubera ubusinzi bukabije. Abagera kuri 521 basubijwe mu bigo ngororamuco nyuma yo kuva mu mashuri bazira ubusinzi, abandi 776 birukanwe mu mashuri kubera gukoresha ibiyobyabwenge.”
Yongeyeho ko hari n’abishora mu bikorwa by’ubujura kubera kubura amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge; 876 bafashwe mu bikorwa nk’ibyo, 567 muri bo barabyiyemerera.
Uru rugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda irugereranya n’intwaro ibangamira iterambere ry’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, hafashwe abantu 683 bakekwaho ibyaha 2073 bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ati: “Iyo ibiyobyabwenge byinjiye mu buzima bw’umuntu, bimugira imbata, bigasenya ejo he hazaza. Umusore w’imyaka 23 usanga agaragara nk’umusaza, nta cyizere afitiwe n’umuryango, kandi atakaje amahirwe yo kubaka igihugu.”
Kuri Prof. Darius Gishoma, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, ibiyobyabwenge birica gahoro gahoro, kuko nta rugingo rw’umubiri rusigara rudafashwe n’ingaruka zabyo.
Ati: “Ibiyobyabwenge birangiza ubwonko, umutima, igifu n’umwijima. Ni yo mpamvu nk’abahanga mu buzima dutanga ubutumwa bukomeye bwo kubyirinda no kutemerera abana bacu kubyegera.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko hagati ya 2023 na 2024, abantu 3,129 bagejejwe ku buvuzi kubera uburwayi bukomeye batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Barimo abarenga 1,000 bakoresheje umusemburo, 900 bagizweho ingaruka n’urumogi, na 428 bakoreshaga mugo.
Mu bigo ngororamuco bine biri mu Rwanda, habarurwamo abantu 6,215 bari gukorerwa ibikorwa byo kubafasha kuva mu biyobyabwenge.
Abenshi (2721) babaswe n’ubusinzi bukabije, abandi 1,537 n’urumogi, mugo (138), kokayine (17) n’abandi banywa ibindi birimo esanse cyangwa kore bagera kuri 397.
Minisiteri y’Ubuzima n’inzego bafatanya zirimo Polisi, NRS, na RBC basabye buri wese kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari ikibazo cyangiza umuryango n’igihugu muri rusange.
Mufulukye ati: “Iki kibazo ntigikwiye gusigira abandi, ni inshingano yacu twese nk’Abanyarwanda. Kurinda urubyiruko n’ingo zacu ni ugushyigikira iterambere ry’igihugu.”
Carine Kayitesi



