Mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, mu Intara y’Amajyepfo, harabera amahugurwa agenewe abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro bo muri kampani zitandukanye. Barahugurwa ku buzima n’ umutekano mu kazi mu rwego rwo kongera ubumenyi. Amahugurwa arabera kuri site ya DEMICO, mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Tabitha Gikundiro, witabiriye aya mahugurwa, umukozi mu kirombe Demico, avuga ko yakoraga aka kazi nta bumenyi buhagije afite, agira ati, ” Kuri ubu nishimiye ko ngiye kuba umunyamwuga kubera ubumenyi nzahabwa mu kurinda ubuzima n’umutekano byanjye n’iby’abagenzi banjye mu birombe ducukiramo amabuye y’ agaciro. ‘’
Irambona Frank wo muri Big Mining yungamo agira ati, ” Aya mahugurwa azamfasha kumenya neza ibyo nkora, niteze imbere ariko ntibagiwe n’ abandi. Ikindi mbona ni uko gukora kinyamwuga bizateza imbere uyu mwuga. Twatangiye guhugurwa ku mutekano n’ ubumenyi bwo kurinda ubuzima bwacu .”
Iradukunda Yvette ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ( AO) mu bijyanye n’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro yakuye muri KIST, yahuguriwe guhugura abandi. Asanga bizatuma abakora uyu mwuga biyongerera agaciro.
Agira ati: “Turaguhugura abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora mu birombe. Abo bantu bakaba badafite ubumenyi buhagije ku bijyane n’ubumenyi bw’ubucukuzi, umutekano w’abakozi n’ibikoresho byaho bakorera. Ubucukuzi bwatangiye kera ariko ababukora bakaba bafite ubumenyi bukeya. Umubare w’ababyigiye ni mutoya ugeraranije n’ababukora. Iki gikorwa cyatekerejwe kuko hari abakora nta mpamyabumenyi bafite igaragaza icyo bakora.”
Kinyogote Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Kampani DEMICO Ltd,avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro. Agira ati: “ Ibintu byinshi muri iki gihugu cyacu biratera imbere. Secteur y’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nayo yateye imbere. Turabishimia Leta yacu y’u Rwanda cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, imbaraga ashyira mu banyarwanda ngo dutere imbere tuve mu bukene tujye mu bukire.’’
Amahugurwa yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo Rwanda Polytechnique College ya Kigali ku nkunga ya GIZ, yitabirwa na Kampani eshanu ku bakozi 34.
Kayitesi Carine
