Amakuru

Kamonyi: Abitwa “Abahebyi” bagiriwe inama bisubiraho

Nyuma y’uko kampani zikucura amabuye y’agaciro zihangayikishijwe n’abitwa “abahebyi”, ni ukuvuga abantu bitwikira ijoro bakirara mu birombe biba amabuye y’agaciro.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku bufayanye n’ubuyobozi bwa Kampani zicukura amabuye y’agaciro “RMB” kimwe n’abakora akazi ko gucukura amabuye muri ako Karere, bakoze ubukangurambaga kuri abo “Abahebyi” kugirango bacike kuri iyo ngeso mbi yo kwiba.

Ibi byatumye bamwe muri bo bafata umwanzuro wo kubicikaho.

Hizabayo Jacques, umwe muri bo agira ati:”Mfiye ingamba zo kudasubira muri iyo ngeso. Ntabwo nshaka gufungwa.Inama nagira bagenzi banjye bakibikora ni uko babireka.”

Tumaini Valens, nawe yungamo agira ati:” Ingamba ni uko nshaka gukorera abakire kugira ngo niteze imbere nsinzongere gufungwa. Njye ntabwo nakwongera kubisubiramo kuko ari bibi. Imbongamizi ni uko ikibuye cyashobora kugukubita ntugire kirengera kuko uba witwa umuhebyi kuko nta bwishingizi uba ufite mu gihe abakora ako kazi byemewe n’amategeko bo baba babufite.”

Barigora Jean Damascene ukora muri Kampani DEMICO Ltd yishimira ibyo amaze kugeraho, agira ati: “Maze umwaka muri akazi ngakora. Iterambere ni ryinshi kuko maze kugura ibintu byinshi birimo amatungo magufi n’inka. Nari mbagaze nabi kuko tutakoreraga muri Kampani.Nabonaga amafaranga bingoye.”

Nsabimana Fidel nawe ati:” Natangiye gukora muri DEMICO mu kwezi kwa karindwi 2024. Impinduka zabayeho ni nyinshi cyane kuko Boss aduhemba neza nta kibazo. Mbere ntaraza muri aka kazi nari mbagaze nabi cyane none ubu mpagaze neza. Maze kuguramo inka. Abo mbashije kuganira nabo mbashishikirariza kujya muri Kampani kuko bahemba neza bakareba ubuhebyi kuko babugiriramo akaga.”

Kinyogote Emmanuel, Umuyombomzi Mukuru wa Kompani DEMICO Ltd, avuga ku gikorwa uko cyatangiye cyo gukangurira “Abahebyi” kuva mumri ijzo ngeso, agira ati:” Igikorwa cy’abahebyi cyari kimaze guteza umutekano muke mu ma Kampani akora hirya no hino hano, ariko siho gusa ahubwo no mu ngo aho abantu batuye mu midugudu, mu rubyiruko ruba rwishoye muri ibyo bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko kandi nabo bakajya muri ibyo birombe rimwe na rimwe tuba twarafunze tuzi neza ko bifite ikibazo ariko bagaseseraamo kugirango barebe ijcyo bakuramo ugasanga bahasize ubuzima. Bagakora n’imbikorwa byo kwangiza imbidukikije.

Icyo gitekerezo cyo kugirango tubahe akazi ni ukugirango dutange umusanzu wacu wo kubakura muri izo ngeso. Dutangira kubaganiriza niba bashobora guhindura imyumvire bakaza tukabaha akazi. Icyo gikorwa cyarabaye tubaganiriza aho bari bafungiye muri ‘’trsansit center’’ nabo bahava bemeye ko bagiye kureka ibyo bikorwa by’ubuhebyi bakaza muri kampani. Bizatanga umusaruro kuko dufatanya n’inzego z’ibanze.”

Mandela Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukama,kuri icyo kibazo avuga ko hakozwe ubukangurambaga kugirango kampani zigire umutekano mu kazi kazo no gukumira ibikorwa by’ubuhebyi.

Avuga ko kuri ubu kugirango Kampani zitangire gukorera mu gace aka naka zigomba kwerekana icyo zizamarira abaturage mu kiterambere ryabo.

Ni muri urwo azishimira uburyo zigira uruhare mu iterambere. Ni naho havuye igitekerezo cyo gukangurira abantu kuva mu buhebyi ahubwo zikabaha akazi.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM