Umushoramari akaba n’umuhanga mu guhanga udushya mu buhinzi n’inganda, Sina Gérard Nyirangarama, yatangaje intego afitiye u Rwanda yo gukwirakwiza imizabibu mu gihugu cyose, nk’uko yabitangarije mu imurikagurisha rya Expo 2025 riri kubera i Kigali.
Sina yavuze ko ibyo abikesha imbaraga n’ubushake abinyujije muri Fondation Sina Gérard, ifite ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho buri munyeshuri urangije amasomo ya Agronomy ahabwa umuzabibu ajyana iwabo, mu rwego rwo gukwirakwiza iyo mbuto mu turere twose.
Ati: “Vision yanjye ni uko imizabibu izaba ihingwa mu gihugu cyose kandi bizagerwaho. Binyuze muri Fondation yanjye, umunyeshuri watsinze wese wo muri Agronomy atahana umuzabibu. Nizeye ko bizagerwaho.”
Yakomeje avuga ko iyo mbuto yamaze kugaragaza ubushobozi bwo kwera neza mu Rwanda, kandi ko yizeye ko izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kwihaza no kwinjira ku isoko mpuzamahanga binyuze mu bikomoka ku muzabibu.
Ati: “Imizabibu sinzayiraka kuko mu bihugu byose nasuye bihinga imizabibu byose byateye imbere. Nibyo nifuriza u Rwanda kugira ngo tuzasazire mu gihugu gikize.”
Uretse imizabibu, Sina Gérard ari no gukomeza kugaragaza udushya dushingiye ku buhinzi, nko gukora ibinyobwa n’ibiribwa bishya bikomoka ku bisheke, pome n’indi myaka, byose bikorwamo ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bikunzwe ku isoko.


