Amakuru

Sunshine Rwanda Ceramics yiyemeje guhindura isura y’inyubako mu Rwanda itanga amatafari yakoreshejwe ikoranabuhanga

Uruganda Sunshine Rwanda Ceramics rwiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda, binyuze mu gukora amatafari ya kijyambere akoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe korohereza abashoramari n’abubaka kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihendutse.

Nk’uko Nyiraneza Faith, ushinzwe kugurisha no kwamamaza muri uru ruganda abivuga, amatafari bakora atandukanye n’ayatwikwaga mu buryo bwa gakondo (azwi nka mpunyu), ahubwo akoreshwa amashanyarazi mu kuyatunganya, bigatuma akomera, agakorwa vuba kandi agasohoka mu ruganda afite ireme rihoraho.

Ati: “Sunshine Rwanda Ceramics ni uruganda rukora amatafari atwikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’umuriro w’amashanyarazi, rutandukanye n’izindi nganda zabyazaga amatafari umuriro wa gakondo. Ubu buryo butuma itafari riba rifite ireme, rikaboneka vuba kandi rikaba rihendutse.”

Uru ruganda rwatangiye ibikorwa by’ubucuruzi muri Kanama 2023, rukaba rumaze kwiyemeza kuziba icyuho cyari gihari mu gutinda gutanga amatafari no kutabona ibikoresho byubatsweho icyizere mu gihe gito. Nyiraneza avuga ko itafari bakora rihendutse ku isoko, kandi abakiliya barigura baryihutirwa bitandukanye n’aho bamwe bajyaga basabwa gutegereza igihe kirekire.

Sunshine Rwanda Ceramics iri kwitabira ku nshuro ya kabiri imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibicuruzwa n’ubukorikori Expo 2025, aho ryitezweho kubafasha gukomeza kwagura isoko no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo ku Banyarwanda n’abandi bashoramari.

Ati: “Expo ni umwanya mwiza wo gusobanurira abantu ibiranga amatafari yacu, by’umwihariko kuko hari abakiliya benshi bari bataramenya ibikorwa byacu. Umwaka ushize twararyitabiriye natwe ryadufashije kwagura isoko.”

Nubwo uruganda rukorera mu Rwanda, ni rumwe mu mashami y’isosiyete mpuzamahanga yifuza gufasha Abanyarwanda kubona ibikoresho by’ubwubatsi ku biciro bitabangamira umufuka w’umuturage. Ikaba inafite gahunda ndende yo gukomeza kwaguka no gukorera no mu bindi bihugu byo mu karere.

Ati: “Inzozi zacu ntizishingiye gusa kuri Rwanda. Twifuza ko amatafari yacu agera no mu bindi bihugu. Gukorera mu Rwanda ni iby’agaciro, ariko intego yacu ni ugufasha abantu bose kubona ibikoresho bifite ireme ku giciro cyiza kandi ku gihe.”

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM