Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Ngendahimana, umukozi wa Kigali Tente Tech, aho bamurika ibikorwa byabo muri expo ibera i Gikondo mu mujyi wa Kigali
Ngendahimana Emile, avuga ku gitekerezo cyo gukemura ibibazo abanyarwanda bari bafite cyo kubona amahema agira ati” Dukora amahema y’ubwoko butandukanye yakira ubukwe n’inama zitandukanye. Turi gukora amahema y’ubukerarugendo. Dukeneye ko abantu babona amasale batagombye kubaka amazu ahenze. Turi gukora amahema mu byiciro bitandukanye harimo n’amahema yo mu busitani no mu ma terasi nayo washyira iwawe. Mu by’ukuri Abanyarwanda barayakunze cyane, mbere batekerazaga ko badashobora kuboneka mu Rwanda, rimwe na rimwe bumvaga ko ari ibintu byo mu Burayi.’’
Ku kibazo cy’uko bakorana na ba mucyerarugendo Ngendahimana avuga ko bafite amahema agendanwa abafasha mu buryo bworoshye cyane cyane ko baba baterera imisozi.
Ati’’ Bashobora kuyatera aho bageze iyo bananiwe. Bashobora no gukora cump site. Ni amahema ataremereye. Si ayabazungu gusa ahubwo n’Abanyarwanda barayitabira kuko bamaze gusobanukirwa neza cyane cyane ko igihugu cyacu kibereye ubukerarugendo. ’’
Akomeza avuga ko bakora n’amahema mashya umuntu ashobora guhita agura ku gite cye akayakodesha. Na none avuga ko bafite inganda bakorana nazo kandi bizerana baboherereza ibikoresho bakeneye.
Ku cyerekozo bafite agira ati’’ Icyerekezo dufite ni uko twakwaguka, usibye gukorera hano mu Rwanda ahubwo tuzajya no mu karere kose abantu bakabona ibintu bifuza ku gihe.’’
Ku mbogamizi bahura nazo agira ati’’ Imbogamizi kugeza ubu ntabwo zabura, hari igihe ibicuruzwa byacu bitugeraho bihenze, n’ihindagurika ry’amafa ranga yo mu mahanga.
Ku gashya bafite , ati ‘’Agashya ni uko twagabanije ibiciro ku bantu batugana hano muri expo. Dufite ibyiciro byinshi abantu bakenera. Icyo twungukira hano ni uko abantu batumenya bakamenya nibyo dukora. ’’
Kayitesi Carine






