Ibi ni ibitangazwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko amasomo urubyiruko rwigishwa mu itorero agamije kunganira ubumenyi rukura mu mashuri aho rwiga, bikaba umusingi ukomeye wubakiyeho ejo hazaza h’igihugu.
Ati “Nk’urubyiruko, tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero, mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere. Muri icyiciro cya 15, mugende mufatanye n’abandi batojwe mbere yanyu mu byiciro byabanje, bityo habeho gusigasira no kwimakaza intego n’indangagaciro mwavomye mu itorero.”
Yavuze ko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, hari abakwirakwiza ibinyoma baharabika igihugu, bityo amasomo bize akwiye kubabera intwaro bifashisha babavuguruza.
Ati “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza. Aho muzajya hose, mugomba kugendana u Rwanda ku mutima, muzirikana indangagaciro Nyarwanda no guterwa ishema no kuba Umunyarwanda.”
Yabasabye gutangira gutekereza ku ruhare buri wese akwiye kugira mu kubaka igihugu, azirikana inkingi cyubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza ndetse n’umutekano.
Ati “Turasabwa twese kugira ubushake bwo gutera imbere no guteza imbere igihugu kuko amateka y’igihugu cyacu yerekanye ko iyo hari ubushake, twagera ku cyo twiyemeje icyo ari cyo cyose. Amasomo ari mu mateka yacu ntituzayapfushe ubusa.”
Icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa cyari kigizwe n’abasore n’inkumi 443, abakobwa 208 n’abahungu 235 barimo abiga mu mahanga, abo mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ndetse n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa ku rugerero.
Abiga mu mahanga ni 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ni 103 n’abandi 235 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero.
Nyampeta Abdou
