Amakuru

CRRwanda mu bikorwa by’ishoramari bizayifasha gutabara imbabare idategereje inkunga z’amahanga

Mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi bw’Ibanze, Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) yagaragaje ko yihaye intego yo kwigira biciye mu bikorwa by’ishoramari, kugira ngo ikomeze gufasha abaturage igihe bahuye n’ibiza n’ibindi byago, itarinze gutegereza ko indi miryango mpuzamahanga iyitera inkunga.

Uyu muryango uvuga ko mu bikorwa byawo harimo hoteli iri mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ifite ibyumba 28 yatwaye miliyoni 800 Frw, indi hoteli iri kubakwa mu karere ka Ngoma, ndetse n’inyubako z’ubucuruzi ziri ku cyicaro gikuru cyawo mu Mujyi wa Kigali.

Emmanuel Mazimpaka

Emmanuel Mazimpaka, ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri CRR, yavuze ko amafaranga ava muri iri shoramari ari yo afasha abaturage mu gihe bahuye n’ibibazo.

Yagize ati: “Hari abo dusakarira inzu iyo yasakambuwe n’inkubi, hari abo tugurira amatungo. Iri shoramari ridufasha kugira ubushobozi bwo guhita dutabara abaturage batiriwe bategereza inkunga z’amahanga.”

Nubwo ibikorwa byo kwigira biri imbere mu bikorwa bya CRR, uyu muryango ukomeje no gushyira imbere gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, harimo gutera ibiti miliyoni buri mwaka no guhugura abakorerabushake mu butabazi bw’ibanze.

Kugeza ubu, abasaga ibihumbi 60 bamaze guhugurwa mu butabazi bwihariye.

Alexia Rubuga

Alexia Rubuga, ushinzwe urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko intego nyamukuru z’ubutabazi ari uguhagarika ibyago byahitana ubuzima bw’abantu, gukomeza uburyo bwo gukira, kwirinda ko uburwayi bukomera no gutuma umurwayi agera kwa muganga atekanye.

Croix Rouge y’u Rwanda yageze mu gihugu mu 1962, kugeza ubu ikaba ifite abakorerabushake barenga ibihumbi 100, ikomeje gufasha Leta kwita ku baturage bahura n’ibibazo bitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM