Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko gikomeje ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa, nyuma y’uko hagaragajwe ko mu mwaka ushize abantu 2,688 barumwe n’imbwa mu Rwanda, aho muri bo babiri barwaye ibisazi, umwe arapfa undi aracyavurwa.
RBC ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) na sosiyete sivile, yatangije ubukangurambaga bugamije kurandura iyi ndwara mu Rwanda bitarenze 2030. Gahunda iriho ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi: gukingira imbwa ku bwinshi, kwihutira kuvura uwarumwe n’imbwa, no kongera ubumenyi bw’abaturage ku buryo bwo kwirinda.
Abashinzwe iby’ubuzima basobanura ko indwara y’ibisazi by’imbwa ishobora kwirindwa 100% binyuze mu gukingira imbwa no kuvura hakiri kare uwarumwe, bikaba ari yo mpamvu RBC isaba abanyarwanda kumenya ko gukingiza imbwa atari amahitamo, ahubwo ari inshingano yo kurengera ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo.
Ku bufatanye na WHO, hamaze guhugurwa abakozi b’amavuriro ku buryo bwo kwakira no kuvura uwarumwe n’imbwa, kugira ngo nta muntu wongera kwicwa n’iyi ndwara ishobora gukumirwa.
Hanashyizweho gahunda yo kubara no gukurikirana neza imibare y’abarumwa n’imbwa mu gihugu hose, mu rwego rwo gufata ingamba zishingiye ku makuru nyayo.
Indwara y’ibisazi ku isi ihitana abantu bagera ku bihumbi 60 buri mwaka, ahanini mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu bihugu bizayirandura burundu bitarenze 2030, rufatanyije n’Isi yose mu rugamba rwo kurengera ubuzima bw’abantu n’amatungo hifashishijwe uburyo bwa One Health buhuza abantu, amatungo n’ibidukikije.
RBC iributsa buri wese ko uwarumwe n’imbwa agomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo avurwe hakiri kare, kandi ko abaturage bafite imbwa basabwa kuzikingiza no kuzibuziriza kugira ngo birinde ko zibangamira ubuzima bw’abantu.
By Carine Kayitesi

