Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Indwara y’Umutima mu Karere ka Rubavu, abaturage basabwe kugira umuco wo kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko indwara zitandura zikomeje kugaragara nk’ikibazo gikomeye kandi gikura mu gihugu.
Mu cyumweru cyose cyahariwe iki gikorwa, abantu 1169 nibo bapimwe, maze 481 basangwa bafite umuvuduko ukabije w’amaraso batabizi, naho 55 bagasangwa bafite Diyabete bari batari bazi ko bayirwaye.
Abaganga basobanuye ko izi ndwara ari “abica bucece” kuko zikunze gufata abantu batari bigeze bagaragaza ibimenyetso, rimwe na rimwe bakazikeka ibindi nk’amarozi.
Mupenzi Emmanuel, umwe mu bitabiriye siporo rusanga ndetse akanisuzumisha, yavuze ko kwisuzumisha byamufashije kwirinda indwarwa zishobora kumuhitana.
Yagize ati: “Iyo ntivuje hakiri kare mba narapfuye. Ndakangurira buri wese kwisuzumisha no gukora siporo, kuko aribyo byatumye ubu ndi muzima.”
Abandi baturage bitabiriye siporo rusange yabereye i Rubavu basabwe gukomeza kuyigira umuco, kuko ifasha mu gukumira umubyibuho ukabije n’indwara ziwukurikirana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, yashimiye abafatanyabikorwa barimo RBC ku gikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, anavuga ko kizakomereza no mu yindi mirenge.
Yagize ati: “Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso n’indwara y’umutima zikomeje kwiyongera. Ni yo mpamvu dusaba abaturage kudataha batipimishije, kandi tukabasaba kubigira umuco.”
Dr. Ntaganda Evariste, uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima muri RBC, yasabye abaturage kujya bisuzumisha kare indwara z’umutima kugira ngo zibashe kuvurwa ku gihe.
Yagize ati: “Izi ndwara zirimo kugenda zijya mu bakiri bato, ni yo mpamvu dusaba abaturage kubigira umuco, bakipimisha kenshi kugira ngo barindwe ingaruka zishobora kubashyira mu kaga.”
Abaganga bibukije ko kwipimisha kenshi ari inzira yo kumenya uko ubuzima buhagaze, ndetse banasaba abaturage gukomeza gukora siporo, kwirinda umubyibuho ukabije no kwita ku mirire iboneye.
Iki gikorwa cy’i Rubavu cyongeye kugaragaza ko indwara zitandura zisaba gukumirwa hakiri kare, kuko iyo zisuzumwe ku gihe zivurwa neza kandi ntizibangamire ubuzima bw’umuntu.
By Carine Kayitesi








