Amakuru

Stella School: Ishuri ryacu ni intangarugero mu kwigisha twibanda no ku ndangagaciro za Gikirisitu- Ntihinyurwa

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Ntihinyurwa Védaste, umuyobozi w’ishuri ribanza “Stella School”, riri mu Karere ka Kamonyi, avuga kuri gahunda yo kwimakaza ireme ry’uburezi hakurikijwe gahunda za Leta, avuga ko iyo ari imwe mu ntego iri shuri ryiyemeje.

Agira ati” Ishuri ryacu ni intangarugero mu kwigisha twibanda no ku ndangagaciro za Gikirisitu. Twifuza ko ishuri ryacu riba intangarugero mu itangwa ry’ireme ry’uburezi cyane cyane ko twubahiriza gahunda za Leta n’indangagaciro za gikirisitu, ibi tukabihuza. Ubumenyi duha abanyeshuri ni intwaro izabafasha mu buzima bwabo buri imbere , bakazaba abayobozi beza b’igihugu cyacu.”

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Ntihinyurwa avuga ko mu ngamba zihari ari ugutegura neza abo baha uburezi. Ati”Ibi kugirango bigerweho ni uko tugomba gutegura mbere abanyeshuri, dufatanya n’ababayeyi babo.”

Akomeza avuga ko iri shuri rifite intego yo gutera intambwe. Agira ati’’Turakora cyane kugirango tube indangarugero mu bindi bigo.”

Mugabo Kenny Adiel, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza w’imyaka 9 y’amavuko, yishimira uburyo abarimu babigisha. Uyu mwana ati”Batwigisha neza. Njye nikundira kwiga icyongereza. Ninkura nzaba injiniya. Impamvu mbikunda ni ukubera ko ari byiza. Nzaba enjiniya ukora ibinyabiziga.”

Keza Ketty wiga mu mwaka wa kane w’imyaka 8 y’amavuko, nawe yishimira uburyo bigishwa, atangaza ko hari uwo azaba. Agira ati ‘’ Njyewe ndiga kugirango nzabe umuganga w’amenyo.”

Ikirezi Marie Dignite, nawe wo muri uwo mwaka, we avuga ko afite gahunda yo kuzaba umwarimu. Ati’’ Umwarimu niwe wigisha abantu bose. Aba arenze niwe wigisha abainjiniyeri, abaganga n’abandi. Nanjye ndashaka kuzaba umuntu urenze.”

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi.rw, abarerera muri Stella School, bavuga ko bishimira uburyo ubuyobozi n’abarimu bafatanya n’abayeyi mu burezi bw’abana babo. Ibi babishingira ko haba ubwuzuzanye, ababyeyi baha abana uburere, bugakomereza ku ishuri hakiyongeraho n’ubumenyi n’ingagaciro za gikirisitu bahabwa n’ishuri , bugasozerezwa mu ngo, ababyeyi nabo babafasha gusubiramo ibyo abarimu baba babigishije.

Stella School ni ikigo cy’ishuri cy’atangiye mu w’i 2024. Gifite abanyeshuri 143 muri rusange, 87 mu mashuri abanza na 56 mu mashuri y’incuke gihereye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi mu Intara y’Amajyepfo.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM