Amakuru

Kamonyi: Blue Sky School iravugwa imyato mu itangwa ry’ireme ry’uburezi

Ikigo cy’ishuri Blue Sky School rivugwa kwesa imihigo mu itangwa ry’ireme ry’uburezi kimwe no gutsindisha abanyeshuri mu buryo bushimishije.

Ibi ni mu kiganiro ikinyamakuru Umwezi.rw cyagiranye n’ubuyobozi, ababyeyi n’abanyeshuri b’iki kigo.

Niyonshimira Sosthène, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ‘’Blue Sky School’’, avuga ko iri shuri ari icyitegererezo by’umwihariko mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko bafite intego yo gutsindisha abanyeshuri kugera mu rwego rw’igihugu.

Ati’’ Mu mwaka w’amashuri 2024-2025, ubwo twasohoraga poromosiyo ya mbere y’abasoje amashuri abanza, twaserutse neza, kuko abanyeshuri bari barateguwe neza guhera mu ishuri ry’incuke. Twatsinze neza 100%.”

Avuga ku intego ishuri rifite mu bihe biri imbere, uyu muyobozi akomeza agira ati” Gutsinda, ushingiye ku buryohe bwabyo, ntawakwifuza kubutakaza. Niyo mpamvu twafashe ingamba zo gukomeza guhamana itsinzi yacu. Twiyemeje ko nta mwana wata ishuri’’

Na none ati’’Twiyemeje kwihutisha sisiteme ku buryo porogaramu yose isozerezwa igihe. Iyo dutegura ibizamini bya Leta, buri munyeshuri aba afite mareine (umuhagarariye) w’umwarimu umukurikiranira hafi amufasha mu myiteguro. Ibi bikorerwa ku ishuri ndetse bakanabakurikirana iwabo babaha imyitozo. Iki ni igikorwa cy’ishimirwa n’abanyeshuri kimwe n’ababyeyi babo kuko babona ko abarimu babitayeho.”

Matare Baraka, wiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza muri Blue Sky School, avuga uko intego afite ari intsinzi. Agira ati ‘’Niga mfite intego yo gutsinda ibizamini bya Leta, niga nshyizeho umwete. Iyo hari icyo ntasobanukiwe abarimu n’abangenzi banjye babimfashamo.’’

Igiraneza Mucyo Kessia, nawe wiga muwa gatandatu, avuga ko mu ntego bafite yo gutsinda, bifuza ko umwe muri bo yazaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu . Ati” Ibi byatuma duteza ishema ishuri ryacu Blue Sky School. Ubu turiga cyane, nyuma y’amasomo dukora imyitozo (etudes), Icyo gihe abarimu badusobanurira ibyo tutumvise neza mu masomo y’umunsi. Ndashishikariza bagenzi banjye kwiga cyane bashyizeho umwete bagashira ubwoba , ibi ni byo byatugeza ku itsinzi.’’

Bamwe mu babyeyi batangariza ikinyamakuru Umwezi, ko kurerera muri Blue Sky School ari kimwe mu bisubizo by’ibibazo bari bafite mu burezi. Bakomeza bavuga ko bishimira ireme ry’uburezi abana babo bahabwa.”

Blue Sky School ifite abanyeshuri 519, mu ishuri ry’incuke ni192 naho mu mashuri abanza ni 327. Ni ishuri ry’igenga (Private School) rirehereye mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM