Ni ubu butumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bwashyizwe hanze na Unity Club Intwararumuri, mu gitondo cyo kuri uyu wa mmbere, tariki ya 03 Ugushyingo 2025. Buje mu gihe uyu muryango abereye umuyobozi witegura Ihuriro rya 18.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yagize uruhare rukomeye mu rugendo igihugu kirimo rwo kwiyubaka, ashimangira ko umuntu urangwa n’Ubunyarwanda, nta kimunanira.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye.
Ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”
Yakomeje agaragaza ko umurage w’ubunyarwanda ukwiriye no guhabwa abakiri bato.
Ati “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”
Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, riteganyijwe mu Ugushyingo 2025.
Iriheruka ni iryo mu 2024, aho Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize uyu muryango kurangwa n’umuco wo kuvugisha ukuri no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kandi bakaba ku isonga mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iri huriro riba rigamije kureba ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ndetse hakagaragazwa n’inzitizi zihari, hagamijwe kuzikemura.
Nyirasafari Espérance usanzwe ari Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, ndetse akaba n’Umuyobozi wa Sous-Commission y’imibereho myiza n’ubusabane muri uyu muryango, yavuze ko iri huriro riri mu murongo wo kwimakaza ubumwe.
Ati “Unity Club Intwararumuri ifite intego yihaye n’icyerekezo cyo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, ni ukuvuga ngo icyo cyerekezo kugira ngo kigerweho hari ibikorwa umuryango Unity Club Intwararumuri ukora, kimwe muri ibyo bikorwa bikomeye ni ihuriro. Ni iryo huriro rigiye kuba ku nshuro ya 18.”
Yakomeje avuga ko iri huriro rizagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo no kumurika imibare y’aho Abanyarwanda bageze mu bumwe n’ubwiyunge.
Ati “Mu ihuriro rya 18 n’ubundi tuzakomeza tuganire ku nsanganyamatsiko ikomeye ihora igaruka igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu’. Tuzakomeza tubiganireho.”
“Ikindi kintu gikomeye kizabera muri iri huriro rya 18 ni igikorwa MINUBUMWE izakora kuko izamurika ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni igikorwa gikomeye cyane kitwereka ngo duhagaze gute muri uru rugendo.”
Gashyantare ya 1996 ni yo yabaye intangiriro y’Umuryango Unity Club Intwararumuri, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Yashyizweho ngo abashakanye n’abayobozi bari muri Guverinoma bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Mu ntangiriro abashakanye n’abari muri Guverinoma bari biganjemo abagore ariko uko uburinganire bwagiye bwimakazwa, ni ko na bo bagiye bahabwa inshingano zitandukanye bituma n’abagabo babo binjiramo.
Kayitesi Carine
