Airtel Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda ya “Christmas Flavour”, igamije gufasha Abanyarwanda kwinjira mu minsi mikuru mu buryo bushya bushingiye ku ikoranabuhanga no gushyira umukiriya ku isonga.
Ni gahunda igaragaza intambwe iki kigo gikomeje gutera mu guteza imbere serivisi z’itumanaho zitanga umutekano n’ubwizerwe ku bakiriya bayo bose.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko Christmas Flavour atari ibikorwa bya Noheri gusa, ahubwo ari uburyo bwo kugaragaza ko Airtel yubakiye ku gaciro k’umukiriya n’uburyo bushya bwo kumwegera binyuze mu bwiza bwa serivisi.
Ati: “Muri Airtel umukiriya ni ikibanza cya mbere. Isezerano ryacu ‘IKOKINGE’ risobanura ko umukiriya ari Umwami. Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, turashaka kongera kubereka ko ibyo tuvuga tubishyira mu bikorwa binyuze mu dukoresha, serivisi n’ubuvugizi tubaha umunsi ku wundi.”
Chakrabarti yavuze ko imbaraga Airtel Rwanda ishyira mu kwagura no kunoza ikoranabuhanga aribyo bituma ibasha kwitwara nk’uruganda ruyoboye abandi mu itumanaho mu Rwanda.
Yagize ati: “Umuyoboro wacu wa 4G 100% na VoLTE byubatswe kugira ngo dukore ku rwego rwo hejuru, tubarinde gucika k’umurongo, kandi dukomeze gutanga serivisi zizewe mu bihe byose.”
Yongeraho ko kuba hafi y’abakiriya ari ingenzi cyane cyane muri ibi bihe byo kwishima, guhurira hamwe no kwifatanya n’ab’inshuti n’imiryango.
Muri gahunda ya Christmas Flavour, Airtel yatangaje paki za interineti zidasanzwe zigenewe gufasha abakiriya kugumana n’ababo, gusangira ibihe byiza no kwishimira iminsi mikuru batababazwa no kubura umurongo cyangwa interineti.
Amatike yo kwinjira mu bitaramo bya Israel Mbonyi iby’i Kigali na Rubavu yamaze gushyirwa ku rubuga ticqet.rw, aho abagana uru rubuga bashobora kwishyura bakoresheje Airtel Money mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Abazishyura kuri ubu buryo bazitabira Lucky Draw izatanga ibihembo bikomeye mu minsi iri imbere.
Umuhanzi Israel Mbonyi, uyu mwaka uzafatanya na Airtel mu birori bibiri bikomeye bya Icyambu, yavuze ko ubufatanye na Airtel bufasha kugeza ubutumwa bw’ihumure no kwishima ku bihumbi by’Abanyarwanda.
Ati: “Ibi bitaramo bituma dusubiza amaso inyuma tugashima. Ndashimira Airtel kuba umufatanyabikorwa udahwema gukoresha ikoranabuhanga n’ubuvugizi ngo tugere ku baturage benshi.”
Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, Airtel Rwanda izakomereza ku bikorwa byinshi birimo gusura abakiriya mu turere dutandukanye, ibikorwa by’umuziki, ibikorwa byo gushimira abakiriya no kubagezaho udushya tugaragaza ko bashyizwe imbere.
Airtel Rwanda yifurije Abanyarwanda Noheri Nziza n’Umwaka Mushya muhire, inemeza ko izakomeza gutanga serivisi zinoze kandi zifite ireme rihoraho.
Carine Kayitesi



