Abafite ubumuga bo mu turere dutandukanye tw’igihugu bakomeje gushimira umushinga DUKORE TWIGIRE wahinduye imibereho yabo, ubaha ubushobozi bwo kwigirira icyizere no guterera intambwe mu iterambere ryabo bwite.
Ni umushinga wari umaze imyaka 4 ushyirwa mu bikorwa n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku nkunga y’umuryango Christian Blind Mission (CBM), akaba ari nawo washojwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere.
Aba baturage bavuga ko mbere yo kwitabira ibikorwa by’uyu mushinga, benshi bari babayeho mu bwigunge, bamwe badafite icyizere cy’ejo hazaza, mu gihe abandi babaga mu mibereho mubi kubera kubura ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, amahugurwa n’ubujyanama, uyu mushinga wabaruhuye imbogamizi nyinshi bahuraga nazo mu mibereho ya buri munsi.
Uwamahirwe Antoinette wo mu Karere ka Rwamagana, umwe mu bawungukiyemo, avuga ko uyu mushinga wamukuye mu bwigunge ndetse ukamuhindurira ubuzima.
Ati: “NUDOR yamfashaje kujya mu matsinda y’abafite ubumuga, mpura n’abandi tukazajya kwizigama tukanagurizanya, twiga imyuga, turahugurwa tumaze guhugurwa, ndashimira NUDOR na CBM, byose twabigezeho kuko badufashije kwiga iyo myuga, ubu ndarihira abana amashuri, mitiweli nyitangira ku gihe, navuye mu bwigunge, bakuru banjye bajyaga bansebya, ubungubu dusigaye turi inshuti, umuryango wanjye ndawufasha, ubu nsigaye ndi umuntu nk’abandi ntabwo nkiri ikimuga.”
Bizumuremyi Japheth wo mu Karere ka Huye avuga ko n’ubwe yabashije kuva mu bwigunge bitewe n’uko yahawe amahirwe yo kwiga, kwizigama no gukora umushinga, aho ahamya ko umusaruro yakuye kuri ayo mahirwe yahawe nawe yiteguye kuwukoresha mu gufasha abandi cyangwa kubakorera ubuvugizi.
Ati: “ Uyu mushinga wamfashije kwitinyuka ndakora hamwe n’uburyo baje kudufasha mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, njyewe rero ku giti cyanjye ndashimira by’umwihariko abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa nka NUDOR na CBM, njye ndishimye nk’ufite ubumuga bw’uruhu.”
Rangira Theoneste, umwe mu bafashamyumvire, avuga ko uyu mushinga wafashije no guhindura uko imiryango n’ahantu aba baturage batuye bababona.
Ati: “ Ni urugendo twishimira uyu munsi kuko byinshi byagezweho, ariko icyo dushima cyane ni uko imyumvire n’imibereho y’umuntu ufite ubumuga yahindutse, ikindi kintu twishimira ni uburyo umuryango (sosete) babamo wahindutse, babonye ko ufite ubumuga hari icyo ashoboye, uyu munsi afite ijambo.”
Brigitte Murekatete, Umukozi wa NUDOR mu ishami rishinzwe guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga muri uyu mushinga wa DUKORE TWIGIRE, avuga ko mbere y’uyu mushinga benshi bafite ubumuga batisanzuraga ngo basabane n’abandi, ndetse bamwe batitabiraga gahunda za Leta bitewe n’imyumvire n’ubwigunge bari barimo. Gusa yemeza ko nyuma yo guhabwa amahugurwa n’inyigisho ndetse bakabashyira mu matsinda yo kuzigama ko kuguzanya iyi myumvire yahindutse ndetse bagashobora no kwiteza imbere.
Ati: “Icya mbere abantu bafite ubumuga tugitangira umushinga hari harimo kwitinya, kujya ahantu hari abandi ukabona birabagoye, cyangwa ukabona bumva ko batajya aho abandi bari, ariko muri iyi myaka ine tumaranye muri uru rugendo ubona ko abafite ubumuga baritinyutse, basigaye bajya mu bikorwa bitandukanye nk’abandi baturage bose.”
Yashimangiye ko abafashamyumvire 27 bo mu turere uko ari tune bafashije aba baturage kumenya gucunga neza amafaranga no gutegura imishinga ibyara inyungu.
Ati: “ Abo bafashamyumvire rero bafashije mu gushing ayo matsinda ndetse banafasha mu kwigisha abari mu matsinda kumenya uko itsinda riyoborwa, kumenya gukoresha amafaranga, kumenya gukora umushinga ubyara inyungu, ndetse no kumenya gukora imishinga muri rusange.”
Umuyobozi wa NUDOR, Dr. MUKARWEGO Beth Nasiforo, yemeza ko umusaruro ukomeye uyu mushinga usize ari uko abafite ubumuga batakiri guhezwa ngo bahishwe iyo mu bikari.
Ati: “ Ikidushimishije rero ni uko dushoje uyu mushinga dufite abantu benshi bamaze guhabwa amahugurwa muri TVET, ubungubu bari kwikorera, abandi bari muri ya matsinda nabo bari kwiteza imbere, batanga amafaranga, biguriza, kandi umwaka warangira bakanagabanda, umuntu akajya kwiteza imbere, akajya gukora igikorwa yifuje gukora uwo mwaka, atari afitiye ubushobozi, ariko itsinda rikaba rimuhaye ubwo bushobozi bwo kugera ku ntego ye.”
Yasabye ko nubwo umushinga urangijwe, abasigaye mu matsinda bakomeza kwishyira hamwe no gukora ubuvugizi kugira ngo n’abandi bafite ubumuga bataragerwaho bamenye aya mahirwe.
Yabijeje gukoeza kubakurikirana no kubaba hafi mu rwego rwo kugira ngo iyo mishanga bafite ikomeze gusigasirwa ko gutezwa imbere.
Uyu mushinga DUKORE TWIGIRE wari umaze imyaka 4 ushyirwa mu bikorwa n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku nkunga y’umuryango Christian Blind Mission (CBM), ukaba washojwe ku mugaragaro uyu munsi nyuma yo kugeza ku bafite ubumuga impinduka zikomeye mu mibereho n’imyumvire.





