Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yagaragaje ko kimwe mu bituma abantu bafite ubumuga bakomeza kwiyongera mu mihanda yo mu mijyi basabiriza atari ubukene gusa nk’uko bimenyerewe kuvugwa, ahubwo ari imyumvire n’ingeso mbi byokamye bamwe mu bafite ubumuga ndetse n’ababaha amafaranga bakabatiza umurindi wo gukomeza gusabiriza.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, mu kiganiro Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) bagiranye n’abanyamakuru, ikiganiro cyagarukanga ku itangizwa ry’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizatangira ku wa 26 Ugushyingo kugeza ku wa 3 Ukuboza, n’imyiteguro yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, uzaba ku wa 03 Ukuboza 2025, aho ibirori ku rwego rw’igihugu biteganyijwe ko bizabera mu Karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hari abantu bafite ubumuga bafite imitungo, amazu, ndetse banafite ubushobozi bwatuma bateza imbere imiryango yabo, ariko bakajya mu muhanda gusabiriza kubera imyumvire n’ingeso babifashemo nk’umwuga woroshye utagira icyo usaba.
Yagize ati: “Twigeze gukora ubushakashatsi tureba kuki abantu bafite ubumuga bajya mu muhanda gusabiriza, icyo gihe twasanze ibyo twakekaga atari byo bibajyana mu muhanda, twarituzi ko bajyanwayo n’ubukene, kutishobora, ariko ikintu cyadutangaje ni uko abenshi icyo gihe byagaragaye ko bajyanwa mu muhanda n’imyumvire.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko imyumvire y’abaturage nayo iri mu bituma iki kibazo gikomeza kwiyongera, kuko hari abumva ko guha amafaranga umuntu uri gusabiriza ari ugukora neza, nyamara mu by’ukuri baba bari gushishikariza uwo muntu gukomeza ingeso yo kuba mu muhanda.
Ati: “Ikindi ni no gukomeza ubukangurambaga ku bantu babaha, buriya umuntu iyo umuhaye amafaranga uba urimo umwica mu mutwe kurushaho.”
NCPD ivuga ko kimwe mu by’ibanze bigomba gukorwa ari ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abafite ubumuga n’abatabufite, kugira ngo abantu babashe kumva ko gusabiriza atari uburyo bwo kubaho, ndetse ko hari inzira nyinshi zo kwiteza imbere zishoboka mu gihe habayeho guhinduka kw’imyumvire.
Vuningoma Emile wo mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) yavuze ko kugira ngo iki kibazo kiveho burundu, ari ngombwa kumenya icyihishe inyuma y’ingeso yo gusabiriza, kuko ari ho hazava umuti urambye.
Yagize ati: “Umuti nyawo ni ukumenya impamvu nyamukuru ituma umuntu ajya ku muhanda. Hari abajyanwa n’ibibazo by’imiryango, abandi ni uburangare bw’imyumvire. Iyo mpamvu igomba kuvaho kugira ngo umuntu ahinduke by’ukuri.”
NCPD ivuga ko izakomeza gukorana n’inzego z’ibanze mu kubarura no gufasha abafite ubumuga aho bakomoka, ariko ikanashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire kuko ari byo bizatanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Biteganyijwe ko icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizatangira ku wa 26 Ugushyingo 2025 kigasozwa ku wa 03 Ukuboza, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga uzabera mu Karere ka Nyabihu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire Umuryango Udaheza Abantu bafite Ubumuga, Duteze Imbere Imibereho Myiza.”



